skol
fortebet

Diddy ashobora kwireguza ko yasambanyaga abagore kubera uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Sean Diddy Combs akomeje guhanyanyaza ashaka impamvu zose zatuma asohoka mu gihome, ndetse kuri ubu ari kuvuga ko gusambanya abagore ku ngufu byari ingaruka zo kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Diddy ari mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ubushinjacyaha bumushinja ko yateguraga ibirori byiswe "Freak-Offs", aho bivugwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge n’inzoga kugira ngo asambanye abagore ku gahato, ndetse akanabafata amashusho mu ibanga.

Ubwunganizi bwa Diddy bwo bwatangaje ko buzagaragaza ko ibirori by’imibonano mpuzabitsina yakoraga bizwi nka “Freak Offs”, byari ibisanzwe mu mico y’abitwa ‘swingers’ aho ibyo bikorwa byabaga byumvikanyweho n’impande zombi, bityo atari ibyaha.

TMZ yatangaje ko biteganyijwe kandi ko umuganga wo muri Kaminuza ya Columbia azatanga ubuhamya ko Diddy yari afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyatumaga adashobora kugenzura imyitwarire ye, kubera gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga.

Ubushinjacyaha bwamaganye ubu buhamya, buvuga ko uwo muganga atigeze asuzuma Diddy ku giti cye, bityo ubuhamya bwe budafite ishingiro.

Bwanasabye ko ubuhamya bw’umuhanga mu by’amashusho ku bijyanye n’amashusho agaragaza Diddy akubita Cassie Ventura mu cyumba cya hoteli mu 2016 butakwakirwa, ariko umucamanza Arun Subramanian yemeza ko ayo mashusho azerekanwa mu rukiko.

Urubanza ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Manhattan, rukazamara ibyumweru umunani cyangwa 10.

Diddy w’imyaka 55, amaze amezi menshi afungiye muri gereza ya Brooklyn, nyuma yo kwangirwa kurekurwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora guhungabanya abatangabuhamya. Ndetse n’ingwate yatanze urukiko rwarayanze.

Nubwo Diddy ahakana ibyaha byose aregwa, urubanza rwe rushobora gutuma ahabwa igifungo cya burundu, bitewe n’uburemere bw’ibyo ashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa