Umuraperi Sean “Diddy” Combs ntateganya kwiregura mu mu rubanza akurikiranywemo ibyaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu no gusambanya abagore ku gahato nubwo we abihakana.
CNN ivuga ko amakuru yizewe aturuka ku bantu b’imbere mu rubanza yabonye, ahamya ko uyu muraperi wamamaye mu bihangano bitandukanye, yafashe uyu mwanzuro mu gihe urubanza rugikomeje ndetse rwenda kugera ku musozo.
Uwo muntu wa hafi wahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko icyemezo cyo kutiregura cyafashwe vuba aha.
Nubwo bishoboka ko Combs yahindura umwanzuro we, uwatanze amakuru yavuze ko biri kure cyane. CNN yagerageje kugera ku bahagarariye Combs kugira ngo bagire icyo batangaza kuri ayo makuru ariko ntibyabakundira ko bagira ikindi bamenya kisumbuye kuri ibi.
Uretse Diddy utaziregura mu rubanza rwe, abamwunganira banafashe umwanzuro w’uko nta batangabuhamya ku ruhande rwe bazavuga bamushinjura.
Joey Jackson, usanzwe ari impuguke mu by’amategeko ukorera CNN, yavuze ko Diddy yireguye bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye, akaba ari na yo mpamvu ashobora kuba yaratekereje kubyihorera. Yakomeje avuga ko uko yitwara imbere y’abacamanza byakwitabwaho cyane.
Bishoboka ko impaka za nyuma mu rukiko mu rubanza rwa Diddy, zishobora kuba kuwa Kane tariki 26 Kamena 2025, mu gihe ku wa Gatanu ari bwo abacamanza bazatangira gusesengura ubwiregure ku ruhande rw’abunganira uyu muraperi n’ubushinjacyaha.
Ubwo urubanza rwa Diddy rwatangiraga ku wa 12 Gicurasi 2025 mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York, umucamanza yavuze ko agamije ko ruzasozwa mbere y’ikiruhuko cya tariki ya 4 Nyakanga ubwo Amerika iba yizihiza ubwigenge.
Diddy naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa ashobora gufungwa burundu. Uyu muraperi yafunzwe muri Nzeri 2024.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *