Umuraperi Sean “Diddy” Combs yajuririye igifungo cy’amezi 50 aherutse gukatirwa, asaba ko icyemezo cy’urukiko cyahindurwa urubanza rugasubirwamo bundi bushya agafungurwa cyangwa byibuze igihano kikagabanywa.
Abanyamategeko be batangaje ko umucamanza Arun Subramanian waciye uru rubanza yarengereye ku nshingano ze, bagaragaza ko mu gufata icyemezo yitwaye nk’uri mu bagize inteko iburanisha, aho kuba umucamanza wigenga.
Muri dosiye nshya y’ubujurire yatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2025, bavuga ko uyu mucamanza yabaye nk’ugize inteko iburanisha wa 13 [kuko ubundi bari 12], aho kuba umucamanza.
Umuyobozi w’itsinda ry’abanyamategeko be mu bujurire, Alexandra Shapiro, yavuze ko igihano cy’amezi 50 yise ko “kiremereye cyane” gishingiye ku byaha Diddy yaregwaga ariko ntibimuhame, birimo ubucuruzi bw’abantu bugamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Shapiro avuga ko mu gihe cyo gutangaza igihano, Umucamanza Subramanian yavuze ko ashobora gushingira no ku myitwarire ya Diddy ijyanye n’ibyaha bikomeye kandi by’ihohoterwa, nubwo inteko iburanisha yari yaramugize umwere kuri ibyo byaha. Ibi nk’uko abivuga, binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Diddy ashimangira ko igihano cyakagombye gushingira ku byaha bibiri gusa yahamijwe byo kurenga ku itegeko rya Mann Act, rijyanye no gutwara abantu mu bihugu cyangwa mu ntara hagamijwe uburaya.
Abanyamategeko ba Diddy banavuze ko atari we wateguye ingendo cyangwa wateye inkunga abagabo bakekwaho kuba indaya, bityo ko atarenze kuri Mann Act nk’uko yabihamijwe.
Abashinjacyaha ba Leta ya Amerika bafite andi mezi make yo gutanga ibisobanuro byabo ku bujurire, mbere y’uko urubanza rushyikirizwa urukiko rwisumbuye kugira ngo rufate icyemezo cya nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *