Umuhanzi akaba n’umushoramari ukomeye mu muziki, Sean Combs, yahawe intsinzi ku gice kinini cy’ikirego yari yarezwe n’uwahoze ari umwe mu bagize itsinda Danity Kane, Dawn Richard.
Icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusuzuma ibirego byari byatanzwe muri Nzeri 2024. Umucamanza wasuzumye dosiye y’uru rubanza yanzuye ko ibirego byinshi byatanzwe na Dawn Richard bitakomeza kuburanishwa kubera ko igihe amategeko ateganya cyo kubitangira ikirego cyari cyararangiye.
Amakuru yatangajwe na TMZ agaragaza ko urukiko rwatesheje agaciro byinshi muri ibyo birego hashingiwe ku mategeko agena igihe ntarengwa cyo kuregera. Ibi byatumye Sean Combs agira intsinzi ku ngingo nyinshi zari zimuregwa.
Nubwo bimeze bityo, urukiko rwemeye ko ikirego kimwe gifitanye isano n’uburenganzira ku bihangano gikomeza gusuzumwa. Iki kibazo kizakomereza mu rukiko rwa Leta ya New York, aho impande zombi zizongera gutanga ibimenyetso kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma.
Dawn Richard, wamenyekanye kandi mu itsinda Dirty Money, yari yashinje Sean Combs ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa ryo mu magambo, avuga ko byabereye mu gihe bakoranaga mu ruganda rw’umuziki. Yavugaga ko ibyo byagize ingaruka ku kazi ke ndetse no ku mibereho ye bwite.
Ku ruhande rwa Sean Combs, itsinda ry’abamwunganira mu mategeko ryakomeje guhakana ibyo birego. Bavuga ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ayo makosa, ndetse bakerekana ko Dawn Richard yakomeje gukorana na we no kwitabira imishinga itandukanye nyuma y’igihe avuga ko yahohotewe.
Mu byo abunganizi ba Combs bashingiyeho harimo uruhare Dawn Richard yagize mu bikorwa bya Dirty Money ndetse n’umusanzu we kuri album The Love Album yasohotse mu 2023, ibintu bavuga ko bigaragaza ko umubano w’akazi hagati yabo wakomeje no nyuma y’ibihe avugamo ihohoterwa.
Nubwo Sean Combs yatsinze igice kinini cy’uru rubanza, hari ingingo zisigaye zizakomeza kuburanishwa, bityo hakazategerezwa imyanzuro y’inkiko ku birego bitarafungwaho burundu dosiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *