Urubanza rw’umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi, ruzapfundikirwa tariki ya 27 Kamena 2025, hakorwe ubusesenguzi bushangirwaho mu gufata umwanzuro.
Diddy akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu ndetse n’ubucuruzi bw’abantu. Ni ibyaha akekwaho gukora mu bihe bitandukanye mu myaka yashize, gusa we yarabihakanye kuva yatangira gukurikiranwa.
Uru rubanza rubera mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York rwatangiye ku wa 12 Gicurasi 2025 mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York.
Kuva rwatangiraga, humviswe ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo Cassie wakundanye na Diddy. Uyu mugore ni na we wabaye imbarutso y’ikurikiranwa ry’uyu muraperi.
Nubwo abatangabuhamya barenga 30 bashinje uyu muraperi, ntabwo we n’abamwunganira bifuje kugaragaza abamushinjura, ndetse yafashe icyemezo cyo kutiregura.
Ubwo Diddy yasubiraga mu rukiko ku wa 24 Kamena 2025, yabajijwe n’umucamanza Arun Subramanian uko yiyumva, aramusubiza ati “Meze neza cyane, Nyakubahwa. Nashakaga kukubwira ngo urakoze. Uri gukora akazi keza cyane.”
Subramanian na we yahise ashimira uyu mugabo, ati “Urakoze, ndabishimiye.”
Umucamanza yabajije Diddy niba koko adashaka gutanga abatangabuhamya bamushinjura, amusubiza ati “Yego Nyakubahwa.”
Diddy yabajijwe niba yaganiriye n’abanyamategeko be kuri iki cyemeza, amusubiza ati “Yego, twabiganiriye bihagije.”
Umucamanza yabajije Diddy niba kutiregura ari icyemezo yifatiye, amusubiza ati “Ni icyemezo cyanjye, Nyakubahwa. Ni icyemezo cyanjye rwose. Ndavuga ko ari icyemezo twafashe njye n’abanyamategeko banjye.”
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo urukiko rwa Manhattan ruzatangaza umwanzuro ku rubanza rwa Diddy. Ibi byaha nibimuhama, azakatirwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *