skol

DJ Arif Cooper yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Arif Cooper uzwi muri Jamaica nk’umuririmbyi,kuvanga,imiziki ndetse n’umunyamakuru yitabye Imana azize uburwayi.

Ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023 ubwo yacurangaga mu birori byabereye muri Jamaica, DJ Arif Cooper, yaje kwitura hasi ahita yitaba Imana.

Cooper watangiye kuvanga imiziki mu 1991, yamamaye yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika acuranga mu tubyiniro dutandukanye.

Nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwe, Sean Paul bakoranye bya hafi mu bitaramo bitandukanye yagize ati “Imana ni yo ibizi, sindizera iby’inkuru nabyutse numva. Hari indirimbo nyinshi nakoranye nawe. Inshuti n’umuryango we bakomeze kwihangana.”

Ni agahinda gakomeye mu bakunzi b’umuziki muri Jamaica nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana, kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye yikubita hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa