skol
fortebet

DJ Brianne na Ish Kevin bafunguwe nyuma y’umunsi umwe batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 28, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kamena 2021 , Dj Brianne n’abandi bafatanwe bagaragaye kuri Instagram live ,maze avuga ko n’abo bari bafunganywe bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge barekuwe, anerekana icyangombwa cya RIB kibafungura.

Sponsored Ad

Dj Briane n’umwe mu bakobwa bakomeye hano mu Rwanda mu mwuga wo kuvanga imiziki ariko by’umwihariko akaba umwe mu bakunze gushyushya imbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro agira, niwe wemeje ko yafunguranywe n’itsinda ry’abantu bari bafunganywe.

Ni amakuru uyu mukobwa yatanze abinyujije mu kiganiro cya ‘Live’ yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram.

Muri iki kiganiro yakunze kubazwa niba koko bafunguwe bose, maze nawe ati “Bose barekuwe, buri wese ari iwe impamvu ari twe muri kubona ni uko twe tubana. Turi mu rugo turi gusangira dushima Imana.”

Yaba DJ Brianne cyangwa Queen Nitha bari kumwe nyuma yo gufungurwa, basubizaga abantu ko barekuwe bose uko bari bafunganywe.

DJ Brianne yijeje abamukurikira ko mu minsi mike azongera gukora ikiganiro kuri Instagram akagaruka ku kagambane bagiriwe.

Ati “Nko ku wa gatatu cyangwa ku wa kane, ndateganya kuzakora Live (kuri Instagram) nzabaha ukuri ku kagambane twakorewe. Icyo nabizeza nta muntu nzahishira, buri wese ubyihishe inyuma nzamuvuga.”

Aba barekuwe nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 bari batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Queen Nitha ni umwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, mu ijoro ryakeye yishimiraga ko we na bagenzi be babashije gufungurwa

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa