skol
fortebet

DJ Brianne yakoze impanuka

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

DJ Brianne n’abo bari kumwe mu modoka, barokotse impanuka ikomeye ubwo bari baturutse mu Karere ka Rusizi berekeza i Kigali.

Sponsored Ad

Ubwo DJ Brianne yari akimara gukora impanuka, yavuze ko we n’abo bari kumwe bagiye kwa muganga kugira ngo harebwe neza niba nta wagize ikibazo kidasanzwe.

Ati: “Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa muganga kugira ngo badusuzume neza, Imana yakinze akaboko.”

Ni mu gihe ariko imodoka bari barimo yo yangiritse, dore ko yaguye munsi y’umuhanda aho yakuwe n’imodoka yagenewe guterura izindi.

Amakuru ahari avuga ko DJ Brianne wari utwaye yikanze umwe mu bantu bari gukora umuhanda arwana no kumukatira ngo atamugonga, birangira imodoka itaye umuhanda.

Impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe aho DJ Brianne yari arimo kuva i Rusizi nyuma yo gucuranga mu mpera z’icyumweru gishize mu bitaramo yahuriyemo na DJ Sonia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa