skol

DJ Khaled mu rugendo rwo kugabanya umubyibuho ukabije

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Khaled Mohammed Khaled wamamaye mu muziki nka DJ Khaled, yatangaje ko atewe ishema n’uko yatangiye urugendo rwo kugabanya ibilo kandi rukaba rukomeje kumuhira.

Mu mashusho aherutse gusangiza abamukurikirana kuri Instagram, Khaled w’imyaka 50 y’amavuko ubarirwa ibilo birenga 110, yabwiye abafana be ko agikomeje uru rugendo kandi ko nta kizamukoma mu nkokora.

Munsi y’ayo amashusho, yagize ati “Muraza dufatanye uru rugendo cyangwa muturebere kugeza tugeze ku ntsinzi. Njye ni bwo ngitangira”.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo "Wild Thoughts", yamamaye cyane, yongeyeho ko ari gukora imyitozo ngororamubiri akina Golf ndetse akanagenda n’amaguru bimufasha. Buri munsi atera intambwe zigera ku 1500.

Ati “Kugenda n’amaguru no gukina Golf. Ndashaka kugabanya ibilo kandi koko biri kugabanyuka. Ngiye kwerekana ugukomera [kwanjye], kandi nimubibona, muzabikora namwe. Mbere nateraga intambwe ziri hagati ya 15 na 20 ku munsi, ariko uyu munsi nageze ku 15.000.”

Dj Khaled yavuze ko atangira umunsi we akora siporo mbere yo gufata ifunguro ryuzuye na nyuma akazisubiramo.

DJ Khaled yari yaratangarije People iby’urugendo rwe rwo kugabanya ibilo muri Gicurasi ya 2023 avuga ko kuba muri ubwo buzima bwa buri munsi ari iby’ingirakamaro cyane kuri we ndetse nyuma yabwo ahita arutangira vuba vuba.

DJ Khaled usanwe uzwiho kugira umubyimba munini cyane cyane uw’inda aherutse kugaragara mu mukino wa Super Bowl yamamaza Wegovy, umuti ufasha kugabanya ibilo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa