skol
fortebet

DJ Phil Peter yahishuye ibanga ry’umubano umaze imyaka myinshi hagati ye na Marina

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

DJ Phil Peter yahishuye ibanga ry'umubano umaze imyaka myinshi hagati ye na Marina

Sponsored Ad

skol

DJ Phil Peter yatangaje ko kuba Marina yaramuhamagaye ku rubyiniro bakongera kuririmbana mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Huye, atari ibintu byabaye ku bw’impanuka. Yavuze ko we na Marina bafitanye umubano umaze igihe kinini, ushingiye ku bucuti, ku busabane ndetse no gukorana mu muziki.

Ibi byabereye mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 mu Karere ka Huye, aho Marina yari umwe mu bahanzi bagaragaje imbaraga ku rubyiniro, akananyura benshi mu bari bitabiriye. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 18 by’abakunzi b’umuziki.

Muri icyo gitaramo, Marina yari ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Amalon, Ross Kana, Kivumbi King, Platini P, Davis D, Kenny Sol, Bushali na Chriss Eazy. Mu bihe byafashwe nk’ibidasanzwe muri uwo mugoroba, harimo igihe yahamagaye DJ Phil Peter ku rubyiniro, bagafatanya kuririmba indirimbo zabo zirimo “Bimpame” na “Ifoto”, ibintu byashimishije cyane abafana bazikundaga.

Mu kiganiro DJ Phil Peter yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko umubano we na Marina watangiye kera cyane, ataramenyekana nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu gihugu. Yasobanuye ko yamumenye akiri mu mashuri yisumbuye, kandi ko yamubonye akura mu muziki kugeza ageze ku rwego agezeho ubu.

DJ Phil Peter yavuze ko Marina yatangiye kumenyana na we akiri muto cyane, mu gihe yajyaga aza mu bitaramo bya Speciale Vacance. Uko bagiye basabana ni ko umubano wabo wakomeje gukomera, kugeza ubwo amufata nk’umuntu wo mu muryango, hafi nk’umushiki we. Yavuze kandi ko atari Marina gusa bafitanye ubucuti, ahubwo ko anafitanye isano ya hafi n’umuryango we.

Yagaragaje ko ubufatanye bwabo mu muziki budashingiye gusa ku kuba barigeze gukorana indirimbo, ahubwo ko bushingiye ku mubano umaze imyaka myinshi wuzuye icyizere n’ubusabane.

DJ Phil Peter yavuze ko impamvu indirimbo yakoranye na Marina zakunze kugenda neza, ari uko buri umwe agira uruhare rwihariye rwuzuza undi. Yavuze ko uburyo akoramo umuziki bukunze kuba bushingiye ku njyana nka Reggae, Dancehall na Rap, mu gihe Marina we afite ijwi ryoroshye kandi rijyana neza n’izo njyana, bigatuma ibyo bakoranye byumvikana neza.

Mu ndirimbo zose bahuriyeho, DJ Phil Peter yavuze ko “Bimpame” na “Ifoto” ari zo afata nk’izifite agaciro kihariye mu rugendo rwe rwa muzika. By’umwihariko, yibanze kuri “Bimpame”, avuga ko bayikoze mu buryo bwihuse cyane, mu gihe kitageze no ku isaha nyinshi.

Yasobanuye ko icyo gihe yari yabwiye Producer Element ko ashaka gukora indirimbo yoroheje, yo kwishimisha, maze Marina amaze kuyumva ahita ayikunda, bituma bahita bayikoraho.

Nubwo benshi bazi cyane “Bimpame” na “Ifoto”, DJ Phil Peter yavuze ko ibyo yakoranye na Marina bitarangirira aho gusa. Yatangaje ko bafite n’izindi ndirimbo nyinshi bakoze bari muri studio, ariko zitarasohoka. Yavuze ko umubare wazo urenga icumi, kandi ko zifite uruhare runini mu mateka y’urugendo rwe rwa muzika.

Kongera kubona DJ Phil Peter na Marina bahurira ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival byasize ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, cyane cyane abamaze igihe bakurikirana ibikorwa byabo. Byanabaye ikimenyetso cy’uko n’ubwo imyaka ishira, ubucuti nyabwo n’imikoranire myiza bishobora gukomeza, bikagumana n’agaciro mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa