skol
fortebet

DJ Pius agiye gutaramira mu birori bya FIFA Fan Festival Boston 2026

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 13, Jun 2026

 DJ Pius agiye gutaramira mu birori bya FIFA Fan Festival Boston 2026

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umu-DJ, DJ Pius (amazina ye nyakuri ni Rukabuza Rickie), yatangaje ko yateguriwe kuzataramira mu birori bikomeye bya FIFA Fan Festival Boston 2026 Cultural Showcase, biri mu bikorwa biherekeza Igikombe cy’Isi 2026.

Ibi birori bitegurwa na FIFA hagamijwe guhuriza hamwe abafana b’umupira w’amaguru baturutse hirya no hino ku isi, bagasangira ibyishimo binyuze mu muziki, imbyino n’umuco w’ibihugu bitandukanye.

DJ Pius abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye cyane aya mahirwe yo kuzataramira muri ibi birori bikomeye, aho azaba asangiza abazitabira ibyishimo n’umuco nyarwanda. Yanatumiye abakunzi be n’abafana b’umupira kuzitabira kugira ngo bafatanye kwizihiza iri rushanwa rikomeye ku isi.

Mu gitaramo cye, azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi batandukanye barimo umucuranzi w’ingoma uzwi nka Raphael the Drummer, ndetse n’ababyinnyi bazatanga ibyishimo ku bazitabira ibi birori.

Ibi birori biteganyijwe kubera kuri Boston City Hall Plaza ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, aho bizamara umunsi wose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Ubutumire bwa DJ Pius muri iri serukiramuco bugaragaza urwego umuziki we ugezeho ku ruhando mpuzamahanga, ndetse bikaba n’amahirwe yo gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda mu ruhando rw’isi.

By’umwihariko, Abanyarwanda batuye muri Boston no mu nkengero zaho bazabona amahirwe yo kwirebera uyu muhanzi ku rubyiniro, mu gihe ibikorwa biherekeza Igikombe cy’Isi cya 2026 bikomeje gukurura imbaga y’abantu hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa