skol
fortebet

Dj Pius yasinyishije umuhanzi mushya muri 1K Entertainmen ,ahita asohora indirimbo yakoranye na Alyn Sano [Video]

Yanditswe: Wednesday 12, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi, Umu-DJ akaba na nyiri 1K Entertainment ifasha abahanzi n’aba DJs, DJ Pius yatangaje Blamo nk’undi muhanzi agiye gufasha mu rugendo rwe rwa muzika, anakomoza ku byavugwaga ko yaba yaratandukanye na Babo.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusohora indirimbo ‘Fly Away’ Blamo yakoranye na Alyn Sano, DJ Pius yahishuye ko we n’uyu musore utangiye umuziki bemeranyije gukorana mu gihe cy’umwaka.

Ati “Ubu ntabwo abahanzi nkibaha amasezerano yanditse, nzajya mbafasha ku buryo bubagirira akamaro ariko bitavuze ko bazajya baba baziritswe n’amasezerano.”

DJ Pius yavuze ko Mugisha Moses winjiranye mu muziki izina rya Blamo yamuhisemo kuko hari umuntu wo mu muryango we bakoranye nk’umu-DJ mu myaka ishize.

Ati “Uriya musore afite umuntu wo mu muryango twakoranye nka DJ, ni we waduhuje ansaba ko namumufashiriza nsanze afite impano rero niyemeza kumufasha.”

Uyu musore ugiye kujya akora umuziki atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DJ Pius yavuze ko nta byinshi bizabagora kuko inshuro nyinshi azajya aba ari mu Rwanda.

Ku ikubutiro uyu musore yahise asohora indirimbo ‘Fly away’ yakoranye na Alyn Sano, iyi ikaba ariyo ya mbere akoze.

DJ Pius yaboneyeho umwanya wo kunyomoza amakuru yavugaga ko yatandukanye na Babo yari amaze iminsi atangaje ko bari gukorana.

Ati “Ababivuga wenda barabigendera ku kuba indirimbo Babo aherutse gusohora hatarimo ikirango cya 1Entertainment, biriya ntabwo byatewe n’uko twatandukanye, ahubwo hari sosiyete turi mu biganiro nayo yifuza kumufasha, ibyo nibyo byatumye ntashyiramo ikirango cyacu ariko ubundi turi gukorana.”

DJ Pius usanzwe ufite sosiyete ifasha abahanzi ya 1K Entertainment, yakoranye n’abahanzi barimo Amalon na Babo yari aherutse gutangaza mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa