skol
fortebet

Dj Pius yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye asigara kuri Trace Tv mu gihe byavugwaga ko ariho yaba agiye gukora

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Pius Rickie uzwi ku mazina ya Dj Pius wamenyekaniye mu itsinda babagamo ari abasore Babili rizwi nka Two 4real nyuma akaza kuririmba ku giti cye,aho yaje no gukora Indirimbo zigakundwa Cyane mu Karere duherereyemo arizo “AGATAKO Ndetse nindi yitwa PLAY IT AGAIN” byari bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ngo ko yaba agiye gukorera umwuga we wo kuvanga umuziki kuri Televiziyo izwi nka Trace Tv ariko we arabihakana. Dj Pius n’umusore bari bagize Itsinda rya (...)

Sponsored Ad

Pius Rickie uzwi ku mazina ya Dj Pius wamenyekaniye mu itsinda babagamo ari abasore Babili rizwi nka Two 4real nyuma akaza kuririmba ku giti cye,aho yaje no gukora Indirimbo zigakundwa Cyane mu Karere duherereyemo arizo “AGATAKO Ndetse nindi yitwa PLAY IT AGAIN” byari bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ngo ko yaba agiye gukorera umwuga we wo kuvanga umuziki kuri Televiziyo izwi nka Trace Tv ariko we arabihakana.

Dj Pius n’umusore bari bagize Itsinda rya Two 4real

Mu minsi yashize uyu muhanzi afatanyije na Charly na Nina bakoreye ibitaramo bikomeye ku mugabane w’i burayi bahava bashimishije abantu batari bake bitabiriye ibi bitaramo. Ubwo bagenzi be bagarukaga i Kigali, Dj Pius we yasigaye ku mugabane w’i burayi aho byanavugwaga ko yaba yabonye akazi kuri Trace TV.

Dj Pius arikumwe na Charly hamwe na Nina

Pius ubwo yasobanuraga imirimo yari ahugiyemo kuri Trace TV yagize ati “Nasigaye i burayi mvugana nabo kuri Trace TV kugira ngo turebe uko umuziki nyarwanda watangira gukinwa kuri Trace TV, Trace Urban na Trace Muziki, hari indirimbo zirenga 20 z’abanyarwanda naberetse nsanga ntazo bari bazi gusa barazikunze.”.

Dj Pius hano yarari mu kazi ko kuvanga umuziki

Yakomeje avuga ko nibigenda neza indirimbo nyarwanda zizatangira guca ku nsakazamashusho za Trace TV, bityo bikazafasha abahanzi nyarwanda kwagura muzika yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa