skol

Dj Poizon Lvy yageze I Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, May 2021

Dj Poizon Ivy uri mu ba-Dj b’abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki ku rwego rw’isi , yageze I Kigali kuri uyu wa Kane Tariki ya 13 Gicurasi 2021, aho ateganyijwe kuzavanga umuziki mikino ya Basketball Africa League izabera mu Rwanda ku nshuro yambere .

Dj Poizon Lvy abanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto agira ati”Touchdown Kigali” @Visitrwanda _Now”

Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b’abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki ku rwego rw’isi dore ko yagiye yigaragaraza ndetse akaza no kuba icyogere bigeze mu bikorwa bye. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano akaba n’intyoza kuri ‘Turntables’.

Bimwe mubyo wamyenya byihariye kuri Dj Poizon

Ni umuvanzi w’umuziki ufite ibigwi birimo kuba umugore wa mbere wavanze umuziki kuri radio WKKV-FM (Milwaukee) na KKDA K104.5 (Dallas).

Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw’Isi, ayobora ibirori n’ibitaramo bikomeye. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y’iri rushanwa.

Afite agahigo ko gukora mu bitaramo birimo ibyamamare bikomeye ku rwego rw’isi nka Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n’abandi.

Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y’Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game.

Afitanye ubufatanye n’ibigo bikomeye birimo NBA, NBA Africa, Basketball Africa League, Spotify, RiseNation, Several major record labels, Refinery29, MLB, NCAA, United Way, Red Bull, Nike, Adidas, Reebok, The Dirk Nowitzki Foundation, The Nanci Lieberman Foundation, Snoop Dogg’s Youth Football League, Obama for America,…

Afite umuryango we udaharanira inyungu ”GEM-IN-I” ufasha urubyiruko gukabya inzozi mu buhanzi ndetse no mu bugeni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa