Kayitesi Yvonne, uzwi cyane nka DJ Sonia, yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko nyuma yo kumva ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa yongeye kugira icyizere cyo kubona ubutabera.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X, DJ Sonia yashimiye ubuyobozi bwa RIB burangajwe imbere n’Umunyamabanga Mukuru, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, ndetse n’abakozi b’uru rwego, avuga ko bamwakiriye bakamwumva kandi bakamwizeza ko dosiye ye izahabwa agaciro ikwiye.
Yagaragaje ko iyo ntambwe yamuhaye amahoro nyuma y’igihe kinini avuga ko yamaze ashaka ubutabera ku bibazo by’isebanya n’ibikangisho avuga ko amaze imyaka ahura na byo.
Yanashimiye Abanyarwanda benshi bamweretse ubufasha n’ubufatanye nyuma yo gushyira ahagaragara ibyo yanyuzemo, avuga ko inkunga yabo yamukomeje mu bihe bikomeye.
Aya magambo aje akurikira ibyo aherutse gutangaza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko ikibazo cyo guharabikwa no gusebwa kimaze imyaka ine. Yasobanuye ko kuva mu 2023 yakomeje gutanga ibirego muri RIB, ariko akumva ibisubizo yabonaga bitaramunyuze.
DJ Sonia yavuze ko mbere yahitagamo gukurikirana ikibazo cye mu ibanga, ariko aza gufata icyemezo cyo kukivugaho ku mugaragaro nyuma yo kubona ko gikomeje gufata indi ntera.
Yatangaje kandi ko yashyikirije RIB amazina y’abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ababifitemo uruhare babiryozwe. Yavuze ko abo bakekwa barenga batanu, ndetse ko mu myaka ine ishize yatanze ibirego bitandukanye bifitanye isano n’iki kibazo.
DJ Sonia ni umwe mu bagore bake bageze kure mu mwuga wo kuvanga imiziki (DJ) mu Rwanda, umwuga usanzwe wiganzwemo n’abagabo. Kuba ari umuntu uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro bituma amakuru amwerekeyeho akwirakwira mu buryo bwihuse, yaba ay’ukuri cyangwa ibihuha.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ibihano ku muntu ukoresha ikoranabuhanga mu guhoza undi ku nkeke, kumuharabika cyangwa kumusebya. Itegeko No 60/2018 rigena ko icyaha cyo gukurikirana cyangwa guhohotera umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (cyber-stalking) gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rukomeje kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukwirakwiza ibihuha, gusebanya cyangwa gutangaza amakuru atizewe, kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku babikorerwa kandi bikaba bikurikiranwa n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *