skol
fortebet

DJ Theo ararembye

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

DJ Theo uri mu bahanga mu kuvanga imiziki, akanakorana na Ibisumizi Records ya Riderman, kuri ubu amerewe nabi n’uburwayi bumaze igihe bumuhejeje mu bitaro.

Sponsored Ad

Uyu musore w’umuhanga mu kuvanga imiziki, yari amenyerewe cyane mu gufasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro, by’umwihariko uyu akaba ari we wavangiraga imiziki Riderman henshi mu bitaramo aba yitabiriye.

Mico The Best uri mu bazi neza uburwayi bw’uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko DJ Theo yagiye kwivuza bisanzwe yumva atameze neza abwirwa ko ari ‘typhoïde’ icyakora uko iminsi yisunikaga agenda aremba ari na ko hagaragara indwara nshya.

Bitewe n’uko DJ Theo yari yagiye kwivuriza ahazwi nko kwa Kanimba ari na ho yari arwariye, yaje kuharembera kugeza ubwo atakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, guhumeka nabwo bisaba ko yongerwa umwuka.

Nyuma yo kubona ko uburyo bwo kumwitaho buri guhenda, hafashwe icyemezo cyo kumuvana kwa Kanimba bamwimurira mu bitaro bya Masaka kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, aho ari kwivuriza yifashishije ubwisungane mu kwivuza.

Mico The Best ahamya ko kwita kuri DJ Theo ari ibintu bihenze ku rwego rwo hejuru ku buryo bakeneye ubufasha bwa buri wese mu rwego rwo kugira ngo abe yavurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa