Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk wubatse izina mu kuvanga imiziki agiye kugezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.
Urubanza rwa Dj Toxxyk ruteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Saa Tatu za mu Gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Uyu musore uri mu maboko y’inzego z’umutekano, yakozweho iperereza rishingiye ku mpanuka yakoze igahitana umupolisi.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Ababonye iyo mpanuka babwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.
Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.
Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.
Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.
Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.
Mu iperereza ry’ibanze kandi byagaragaye ko Dj Toxxyk nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *