Dominique McShain wari ukunzwe cyane kuri TikTok yitabye Imana ku myaka 21 azize Kanseri
Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

Dominique McShain, umukobwa w’imyaka 21 wakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram kubera ubutumwa bwe bw’icyizere n’ubutwari mu burwayi, yitabye Imana azize kanseri y’amara itari igishoboye kuvurwa.
Urupfu rwe rwatangajwe nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze asangiza abamukurikira ubuzima bwe nyuma yo kumenya ko iyo ndwara yari yamwibasiye mu buryo butunguranye.
Uyu mukobwa wafatwaga nk’umunyabwenge, yari umunyeshuri wa Kaminuza mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’imitekerereze y’abantu (Psychology), yakoraga n’akazi mu rwego rw’imicungire y’abakozi (HR). Ariko ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri ikomeye, byose byarahagaze, maze atangira urugendo rushya rwo gusangiza isi ubuzima bwe n’ubutumwa bw’icyizere.
Ku itariki ya 6 Mata 2025, Dominique yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abaganga bamubwiye ko asigaje iminsi mike cyangwa ibyumweru bike byo kubaho. Ati: “Umwijima wanjye uri kunanirwa vuba cyane kugeza n’ubwo natangiye kuba umuhondo, naho kanseri iragenda yihuta cyane. Ubu ndi mu rugo rwita ku barwayi bakeneye ubufasha bwihariye, aho nita ku kurwanya ububabare no guhangana n’ingaruka z’uburwayi.”
Yakomeje agira ati: “Ubuzima bwanjye bushobora kuba bugufi, ariko ndumva narabubayemo. Nahawe umuryango unkunda ntagereranywa, inshuti ziteguye kunyitangira by’ikirenga, ndetse zinashwana zishaka kumfasha. Maze igihe ntekereza ku ijuru, aho ntazongera kubabara, aho nzaba nshobora guhumeka no kwiyumva ntuje. Nubwo nzababura, muzamenye ko nzaba ndi amahoro.”
Dominique yatangiye gusangiza abantu ubuzima bwe kuri TikTok mu kwezi kwa Gicurasi 2024, nyuma gato yo guhagarika amasomo no kuva ku kazi kubera imiti yari itangiye kumugiraho ingaruka. Yari amaze gukurikiranwa n’abantu barenga 200,000 kuri TikTok na Instagram.
Mu mashusho ye ya mbere, yasobanuye ko kanseri ye yari yarakwirakwiye mu mwijima, kandi ko abaganga bamuhaga hagati y’umwaka n’imyaka itanu yo kubaho. Yagize ati: “Nari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Psychology, nifuza kuzakomeza mu buvuzi bw’iyo ndwara. Ariko ubwo nari maze gutangarizwa ko ndi mu bihe bya nyuma, nasanze hari icyo nshobora gusigira isi.”
Yongeyeho ko yifuzaga gusangiza ibimenyetso yahuye na byo kugira ngo afashe abandi, cyane cyane urubyiruko, kuko kanseri y’amara igenda yiyongera mu bantu bakiri bato.
Ku wa 12 Nyakanga 2024, Dominique yashyingiranwe n’umukunzi we Sean Suson, nyuma yo kwambikwa impeta ku isabukuru ye y’imyaka 21. Mu mashusho yasangije abamukurikira, yasobanuye impamvu yahisemo kurushinga akiri muto aragira ati: “Iyo wamenye ko utazagira abana, ko utazasaza, ko hari byinshi utazabona nk’abandi, wumva ushaka gukora nibura ikintu kimwe gisanzwe abantu bakora. Kubyara nari narabibujijwe, gusaza byari bitakibaye inzozi, ariko nari ngifite amahirwe yo gukundwa no gukora ubukwe.”
Nyuma y’ubukwe, we na Sean bagiye mu kwezi kwa buki muri Thailand, ndetse bakomeza gusangiza abantu ubuzima bwabo, n’uburyo babanye mu rukundo rudasanzwe, rwarushagaho gukomera buri munsi.
Dominique McShain yasize inkuru y’ubuzima bw’icyitegererezo. Nubwo ubuzima bwe bwabaye bugufi, yasize icyitegererezo gikomeye ku isi y’abantu bihebye. Yigeze kugira ati: “Nashakaga kugira icyo nsigira isi, nubwo ari gito. Nzi ko kanseri yo mu mara iri kwiyongera cyane mu rubyiruko, rero nashakaga gusangiza uko nabyitwayemo ngo mfashe abandi.”
Urupfu rwa Dominique si igihombo gusa kuri Sean n’umuryango we, ahubwo ni igihombo ku isi yose yari yatangiye kubakamo icyizere no kutiheba nubwo yari abayeho mu buribwe buhoraho. Ariko nubwo agiye, ubutumwa bwe buracyariho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *