skol
fortebet

Dore aba nibo basore 18 bari gushakwamo Rudasumbwa w’U Rwanda wa mbere [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere hagiye gutorwa Rudasumbwa w’u Rwanda (Mr Rwanda) wa mbere mu mateka y’u Rwagasabo , irushanwa rikomeje kutavugwaho rumwe nabamwe mu banyarwanda bagira bati “‘nta musore wo gukaraga ibondo imbere y’abantu” n’abandi bati ntabwo ubwiza bw’umusore bureberwa ku miterere cyangwa isura’ mu gihe hari abandi babonaga ishyano ryacitse umurizo!.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku basore 18 bari guhatanira ikamba rya Mr Rwanda 2022, biganjemo abamurika imideli, n’abandi biyumvamo kuba hari (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere hagiye gutorwa Rudasumbwa w’u Rwanda (Mr Rwanda) wa mbere mu mateka y’u Rwagasabo , irushanwa rikomeje kutavugwaho rumwe nabamwe mu banyarwanda bagira bati “‘nta musore wo gukaraga ibondo imbere y’abantu” n’abandi bati ntabwo ubwiza bw’umusore bureberwa ku miterere cyangwa isura’ mu gihe hari abandi babonaga ishyano ryacitse umurizo!.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku basore 18 bari guhatanira ikamba rya Mr Rwanda 2022, biganjemo abamurika imideli, n’abandi biyumvamo kuba hari icyo bakorera igihugu babinyujije mu mishinga bafite ariko babuze uko bashyira mu bikorwa kubera amikoro atari menshi.

Mu basore 75 bari biyandikishije mu ntara 4 n’umujyi wa Kigali muri Mister Rwanda, 18 babashije gukomeza ndetse banabona itike yo kwerekeza mu mwiherero. Ni mu birori byabaye tariki 30 Mata, muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

1. Cyusa Muhunde Yannick ufite nimero 7. Uyu yakomeje nyuma yo kwanikira abandi mu majwi akaba uwa mbere n’asaga ibihumbi 30.

2. Ngabo Jules Maurice ufite nimero 50. Uyu yabaye uwa kabiri n’amajwi asaga ibihumbi 24.
3. Nyirihirwe Hartman Kelly na we yakomeje nyuma yo kugira amajwi menshi yari afite 22. 579. Uyu musore yari afite nimero 60.

4. Kayitaba Yves ufite nimero 21
5. Kami Cruise wari wambaye nimero 19
6. Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga wari ufite nimero 70
7. Mwemera Murego Patrick ufite nimero 45
8. Kalisa Alain Norbert wari wambaye nimero 18
9. Ahimbazwe Patrick wari wambaye nimero ebyiri
10. Niyonagize Fabrice Brice wari wambaye nimero 54
11. Ngaboyisonga Prince wari wambaye nimero 51
12. Ishimwe Hubert wari ufite nimero 16
13. Mbaraga Alex uzwi nka Junior mu itsinda rya Juda Muzik wari wambaye nimero
14. Ruharambankiko Tresor wari wambaye nimero 61
15. Rukundo Derick wari wambaye nimero 62

16. Muheto Salton wari wambaye nimero 36

17. Irutamageno John Magnific wari ufite nimero 15
18. Iradukunda Moise wari ufite nimero 14

Abasore barenga 70 nibo bitabiriye iri rushanwa guhera mu cyiciro kibanza




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa