skol

Dore amafoto y’imodoka y’akataboneka DJ Brianne yahawe n’umufana we[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 March 2022

DJ Brianne yashyikirijwe imodoka yahawe nk’impano n’umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na we wari wagize uruhare mu igurwa ry’iyo yari asanzwe atunze.


DJ Brianne avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai yayigenewe ku munsi wahariwe abakundanye ‘St Valentin’, icyakora iza kugera mu Rwanda mu minsi mike ishize.

Uyu mukobwa wubatse izina mu kuvanga imiziki no mu biganiro akora ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Ni umufana wanjye ukunda ibikorwa nkora, si ubwa mbere ampaye impano, ni nawe wagize uruhare mu kugura iyo nari nsanganywe. Mu minsi ishize yarantunguye ambwira ko hari impano yampaye gusa sinari nzi ngo ni iyihe. Ejobundi rero nibwo nabonye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai yanyoherereje.”

Abajijwe niba nta mubano wihariye afitanye n’uyu yita umufana we cyane ko UMURYANGO yaje kumenya amakuru y’uko ari umusore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, DJ Brianne yabihakanye.

Ati “No kutamuvuga ni uko ari we wabyanze, ariko ni umuntu ukunda ibikorwa byanjye. Ndamushimira cyane rwose! Nanjye nkunda abakunda ibyo nkora bose.”

DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, nta mpera z’icyumweru z’ubusa adacuranze mu tubyiniro dukomeye no mu birori bitandukanye.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukansanga Salima yashyizwe mu bagore 3 bagiye gusifura mu gikombe cy’Isi mu...

Mu mateka y’igikombe cy’Isi komite y’abasifuzi ya FIFA yashyizeho abasifuzi...
19 May 2022 0

Ifoto y’Umunsi: Umuhanzi Igor Mabano yashyize hanze ifoto y’imfura ye...

Nyuma yo kwemeranya isezerano ry’akaramata mu mpera z’umwaka wa 2021...
19 May 2022 0

Ihere ijisho uburanga bwa Kourteny Kardashian uherutse gusezerana na...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Kourtney Kardashian ukomoka...
19 May 2022 0

Ibya Miss Rwanda bikomeje kuzamba !Umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa...

Nyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ryateguraga...
19 May 2022 0

Sheebah Karungi agiye guhishura umuyobozi ashinja ko yamuhohoteye

Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda wamamaye nka Sheebah Karungi...
19 May 2022 0

Uburanga bw’abakobwa babiri bitabiriye Miss Rwanda bari guca ibintu i...

Bimenyerewe ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ritanga amahirwe...
19 May 2022 0