skol
fortebet

Dore amafoto y’umusore ugiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Umunyamideli ku giti cye Rukundo Dismas niwe ugiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa Internation iteganyijwe kubera mu gihugu cya Nigeria

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Rukundo ahanganye n’abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Liberia, Guinée Conakry, Benin, Tchad n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye cyane ko kugeza ubu ari 12 ariko baziyongeraho abandi uko iminsi izagenda yicuma banagende bashyirwa mu matsinda.

Abahatanye bari mu matsinda ndetse Dismas Rukundo ari mu rya kabiri aho ahurira n’abandi bo mu bihugu nka Tanzania, Côte d’Ivoire, Congo Brazaville na Botswana.

Abahatana bari kugenda bahabwa amanota hifashishijwe itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Habanje gutora hifashishijwe Facebook aho bagenda bareba likes na comments umuntu yagize. Mu itsinda rya Rukundo kuri Facebook yanikiye bagenzi be cyane ko yagize amajwi 532 akurikirwa n’umunya-Bostwana wagize 420.

Ubu we na bagenzi be bahanganye mu itora ryo gushakisha amanota binyuze kuri Instgram. Ku munsi w’ejo tariki 22 Gicurasi bizasozwa tariki 29 Gicurasi. Aya majwi azateranywa n’andi azagenda akusanywa mu rwego rwo gushakisha Mister Popularity muri iri rushanwa.

Mu kiganiro yahaye Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko Rukundo yabwiye IGIHE ko ari Umunyarwanda uhora ashishikajwe no guhesha ishema igihugu ku buryo yizeye binyuze muri iri rushanwa azabigeraho nta kabuza.

Yagize ati “Nterwa ishema no kuba Umunyarwanda ndetse nzi ko binyuze muri iri rushanwa Abanyarwanda bazabibona. Buri gihe mba mfite indoto zo guhesha ishema igihugu kandi nzi ko umunsi uruganda rw’imideli ruzajya ku rwego rwo hejuru nk’uko bimeze mu bindi bihugu.”

Uyu musore ubusanzwe ni inzobere mu kwakira abantu ndetse afite itsinda ry’abasore n’inkumi yahurije mu cyo yise Ubumwe Group aho bakora ibintu bitandukanye birimo protocol mu bukwe no mu nama n’ibindi.

Yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Irushanwa rya Mister Africa International ahagarariyemo u Rwanda riri kuba ku nshuro ya cyenda.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba guhera ku wa 16 kugeza ku wa 19 Nzeri 2021 muri Nigeria.

Ibitekerezo

  • uyu ntanumutaru yarenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa