skol
fortebet

Dore amafoto ya Bruce Melodie yakoze ubukwe yabiciye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Thursday 11, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, hasakaye amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga yakoze ubukwe , benshi bavuga ko ari amafoto y’indirimbo agiye gushyira hanze ,babyita gutwika.
Bruce Melodie usoje ikinyacumi cya mbere, mu kwinjira mu cya kabiri agiye gushyira hanze indirimbo ivuga ku bukwe aho mu mafoto akomeje guhererekanwa uyu muhanzi agaragara yabukereye n’umugeni we. Uyu muhanzi aba yambaye ikote ry’umweru n’umugeni we, (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki, hasakaye amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga yakoze ubukwe , benshi bavuga ko ari amafoto y’indirimbo agiye gushyira hanze ,babyita gutwika.


Bruce Melodie usoje ikinyacumi cya mbere, mu kwinjira mu cya kabiri agiye gushyira hanze indirimbo ivuga ku bukwe aho mu mafoto akomeje guhererekanwa uyu muhanzi agaragara yabukereye n’umugeni we.

Uyu muhanzi aba yambaye ikote ry’umweru n’umugeni we, basezeranwa na Ziggy 55 umunyamakuru akaba n’umunyamuziki watangiriye mu itsinda rya The Brothers kuri ubu usigaye awukora ku giti cye.

Iyi ndirimbo ikaba igiye kwiyongera mu zindi zasohotse ku bwinshi nyuma y’uko Meddy ashyize hanze indirimbo ikomeje kuyobora ku mbuga zicururizwaho umuziki no mu birori bitandukanye yitwa ‘My Vow’ yakurikiwe n’iyitwa ‘Queen Of Sheba’ zose za Meddy.

N’ubwo indirimbo z’ubukwe zari zisanzwe zikorwa mu muziki nyarwanda ariko izi zombi zazamuye umuvuduko w’ikorwa z’indirimbo zo muri uyu mujyo aho ntabari bararahiye ko batakora ubukwe binjiye muri iki kiririsi.

Mu zagiye hanze harimo iyavugishije benshi yitwa ’Bambe’ ya Papa Cyangwe na Social Mulla igaragaramo umusobanuzi wa filime uri mu bantu bakunzwe mu myidagaduro nyarwanda, uwo akaba ari Rocky Kimomo.

Hakaza iyitwa ’The One’ ya Igor Mabano yifashishije mu gusangiza abamukurikira ibihe byiza byaranze ubukwe bwe. Hari kandi Urugo ruhire (Remix) indirimbo yasubiwemo ya Masamba Intore afatanije na Yvan Muzika na Marina.

Bruce Melodie yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Sawa ’Sawa’ yakoranye n’umuraperi wo mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones yagiye hanze nyuma y’imyaka 4 itegerejwe kuko yatangiye kuvugwa kuva aba bombi bahurira muri Coke Studio Africa.

Bruce Melodie nawe agiye gushyira hanze indirimbo ifite aho ihuriye n’inkuru y’urukundo

Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones

Ziggy55 niwe bigaragara ko ariwe uzakina asezeranya aba bombi muri iy’indirimbo

Ibitekerezo

  • Mwiriwe ko ngiye gukora ubukwe mwanwera mubishatse IMANAYABAHA UMUGISHA MUBYOMUKORA byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa