skol
fortebet

Dore amakosa abagore bakunze gukora bayita mato ariko akaba yabasenyera

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari amakosa menshi abagore bakunze gukora rimwe na rimwe ntibanamenye ko aramakosa cyangwa se ntibibuke ko hari nicyo bakoze ariko ayo makosa akaba ari amakosa aremereye ku bagabo kuburyo bishobora kubaviramo gusenya iyo atari umugabo ubasha kuvuga ikimubangamiye cyangwa se wawundi ukureka ngo bizashira bikarangira atakibasha kwihangana.

Sponsored Ad

Dore amwe mu makosa abagore benshi bita mato ariko ku bagabo akaba akomeye kuburyo bishobora kubaviramo gusenya.

1. Kuvuga ibintu ubinyura ku ruhande

Hari abagore usanga baterura ngo babwire ibyo batekereza abagabo babo ahubwo ugasanga ahora avuga aca ku ruhande, akavugira mu migani n’ibindi. Ni byiza ko ugaragariza umugabo wawe ko umwizeye ukamubwira icyo utekereza utagiciye ku ruhande kandi ukirinda kuba indyarya ku mugabo wawe ngo nakubaza ngo ni iki kitagenda ngo umusubuze ko ari ntacyo kandi bigaragara ko ufite ikibazo.

2.Guhora ubona ibintu byose nabi

Hari abantu batajya babona ikintu kiza mu maso yabo. Uzasanga umugore uteye gutyo iyo umugabo avuye ku kazi atangira kumwakiriza ibibazo aho kumubaza uko umunsi we wiriwe. Si byiza ko uhora ubwira umugabo ibitagenda gusa kuko aba akeneye kukubona wishimye umubwira ibyagenze neza. Birashoboka ko umunsi umwe ushobora kutagenda neza, ariko na none ntukabigira akamenyero ngo uhore mu maganya no mu bitagenda.

3.Kutamenyera kubaho mu bushobozi mufite

Kutanyurwa k’umugore cyane akanabyereka umugabo we ni kimwe mu bintu bishobora gutuma urugo rusenyuka kuko bituma umugabo yumva ko ntacyo amaze kandi n’umugore ashobora kubigira intandaro gushaka abafite ibyo yifuza.

Kuba umugore ahora yitotombera ibyo atabona kubera ubushobozi buke urugo rwabo rufite kandi ugasanga ibyo bintu ashaka ahanini ari ibidafite umumaro cyane, bituma umugabo yumva asuzuguritse kuko atabasha guhaza urugo rwe.

4.Kwereka umugabo wawe ko hari ibimuruta ukwiye kwitaho mbere ye

Iyo uri umugore ugatangira kumva ko abana bawe baza mbere y’umugabo, inshuti zawe, ababyeyi, abavandimwe, akazi n’ibindi, icyo gihe uba utangiye kwisenyera urugo gahoro gahoro kandi utabizi.

Ni byiza ko ibyo ukora byose utuma umugabo wawe ahora yuma atekanye ndetse yiyumvamo ko ari uwa agaciro kuri wowe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa