skol
fortebet

Dore amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka kuko ashobora gutuma umunsi ugenda nabi

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi usanga bagira umunsi mubi ariko bakibaza icyabiteye mu gihe bo bumva ko nta kibazo bafite ariko twakuboneye amwe mu makosa abantu bakunze gukora bikaba byabaviramo kugira umunsi mubi nyamara batazi icyabiteye.

Sponsored Ad

1. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse

Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

2. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi

Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y’umunsi.

3. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

4. Kuguma mu kizima bwacyeye

Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugirango urumuri rw’umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

5. Kutoza amenyo

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

6. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi

Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

7 Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille)

Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

8.Kubyuka utekereza ibibazo ufite

Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa