skol

Dore amwe mu mafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Miss Keza Joannah

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 November 2021

Miss Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015, akaba ari n’umunyamakuru wa KISS FM yasezeranye n’umukunzi we imbere y’Imana ,ihere ijisho amwe mu mafoto yaranze ibi birori


Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021 , nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabye tariki tariki 7 Ugushyingo 2021, mu busitani bwa Romantic Garden ku Gisozi.


Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.
Bagwire Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.

Mu Ukuboza 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.


Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa muhanzikazi ukomeje kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze ari mu...

Umuhanzikazi Umurerwa Linda uzwi mu muziki nka Linda Montez, yavuze ko nta...
27 January 2022 0

Umuhanzikazi nyarwanda Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda yerekaye...

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni,...
27 January 2022 0

Mu magambo y’urukundo, Patient Bizimana yifurije isabukuru nziza umugore we...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana yatomoye umugore we...
26 January 2022 0

Rwatubyaye Abdul yashimiye umugore we ukomeje kumuba hafi ,agiye kumara...

Nyuma yo kubagwa imvune y’agatsintsino, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda...
26 January 2022 0

Icyamamare Bebe Cool kigiye gushora agera muri miliyoni 50 atwara...

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yavuze ko arimo gukusanya...
26 January 2022 0

Inama za Miss Mutesi Aurore kayibanda ufatwa nka nyampinga w’ibihe byose...

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 , kuya...
25 January 2022 0