skol
fortebet

Dore amwe mu mafoto y’ibyamamare byitabiriye ibirori bya Seka Live yaranzwe n’udushya gusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Byari ibitwenge gusa kubitabiriye igitaramo cya (Seka Live) gifatwa nk’igitaramo cya mbere kinini cy’urwenya kibera mu Rwanda, cyabaye nyuma y’igihe kinini Abanyarwanda bahanganye n’icyorezo cya Covid-19 n’ubwo kitaracika ariko uko biri ingamba zigenda zoroshywa bitewe n’uko abantu bubahirije amabwiriza. Igitaramo nk’iki cya Seka Live cyaherukaga mu 2019. Ibindi bitaramo byabaye nyuma yaho, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Youtube ariko ntibyatinze.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru (...)

Sponsored Ad

Byari ibitwenge gusa kubitabiriye igitaramo cya (Seka Live) gifatwa nk’igitaramo cya mbere kinini cy’urwenya kibera mu Rwanda, cyabaye nyuma y’igihe kinini Abanyarwanda bahanganye n’icyorezo cya Covid-19 n’ubwo kitaracika ariko uko biri ingamba zigenda zoroshywa bitewe n’uko abantu bubahirije amabwiriza.

Igitaramo nk’iki cya Seka Live cyaherukaga mu 2019. Ibindi bitaramo byabaye nyuma yaho, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Youtube ariko ntibyatinze.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022, kuri M Hotel niho habereye igitaramo cya mbere cya Seka Live mu ruhererekane rw’ibiteganyijwe muri uyu mwaka bizabimburirwa n’ikizagaragaramo umunyarwenya Mugisha Emmanuel [Clapton], umunya-Ghana n’abandi.

Iki gitaramo cy’urwenya kitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye banasusurukijwe n’umuziki wacuranzwe n’itsinda rya Nep Djs. Cyabereye ahantu hakira nibura abantu 200.

Cyarimo Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021, abahanzi Andy Bumuntu na Dj Pius, umukinnyi wa filime wabigize umwuga Eliane Umuhire wakinnye muri filime ‘Tress of Peace’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi itegerejwe kuri Netflix, na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021.

Hari kandi Bruce Intore utegura ibitaramo ‘Intore Sunday’ n’ibindi, Umunyarwenya Ntarindwa Diogène wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni, umuhanzi Sintex n’abandi.


Seka Live y’uku kwezi yanyuzemo Fally Merci n’itsinda rye Gen-Z, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Carl Joshua Ncube wo muri Zimbabwe, Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo, Japhet na Etienne bazwi muri "Bigomba Guhinduka" na Nimu Roger.

Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yavuze ko ari ibyishimo kuba Seka Live yongeye kuba nyuma y’igihe kinini bakomwe mu nkokora na Covid-19. Ariko kandi ngo Covid-19 yabaye umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho, guhanga ku banyarwenya n’abandi.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa