Dore bamwe mu byamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bagiye bakora imirimo itandukanye muri guverinoma y’U Rwanda.
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Rimwe na rimwe abantu birabagora kumvako umuntu yaba umuhanzi ndetse akabasha kuba yabifatanya nindi mirimo irimo niya Leta , gusa burya bijya bibaho ndetse birashoboka ko umuhanzi, umunyamakuru , uwabaye nyampinga cyangwa se undi ufite aho ahuriye n’imyidagaduro yakora kandi akuzuza neza imirimo ya Leta. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bantu 7 bazwi ndetse bafite amazina aremereye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda bagiye bakora imirimo itandukanye muri guverinoma y’u Rwanda , bamwe (...)
Rimwe na rimwe abantu birabagora kumvako umuntu yaba umuhanzi ndetse akabasha kuba yabifatanya nindi mirimo irimo niya Leta , gusa burya bijya bibaho ndetse birashoboka ko umuhanzi, umunyamakuru , uwabaye nyampinga cyangwa se undi ufite aho ahuriye n’imyidagaduro yakora kandi akuzuza neza imirimo ya Leta. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku bantu 7 bazwi ndetse bafite amazina aremereye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda bagiye bakora imirimo itandukanye muri guverinoma y’u Rwanda , bamwe muri aba baracyayikora abandi kurubu bakora indi mirimo. Murakaza Neza muriyi nkuru.
1. DANNY VUMBI
Semivumbi Daniel niyo mazina ye bwite. Ni umuhanzi wamamaye ubwo yari mu itsinda rya The Brothers gusa nyuma yaho yaje gukora umuziki kugiti cye ndetse arakundwa cyane mu muziki nyarwanda. Hagati y’umwaka w’i 2006 - 2010 Danny Vumbi yabaye Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu.
2. UFITINEMA REMY MAURICE
Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yari Umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda mu myaka yi 2010-2017. yari umunyamakuru w’indashyikirwa kuko yagiye yegukana ibihembo bitandukanye nk’umunyamakuru wahize abandi. hagati y’umwaka w’i 2019-2024 Remy Maurice yarumwe mu bagize akanama gashinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB. kurubu uyu mugabo akaba ari umuyobozi wungirije wa Televiziyo Rwanda.
3. WINNIE NGAMIJE
Winnie Yitabiriye irushanwa rya nyampinga w’U Rwanda mu mwaka w’i 2009 ndetse abasha kwegukana amakamba abiri ariyo ; Nyampinga ukunzwe cyane ’MISS Popularity’ ndetse n’ikamba ry’igisonga cya kabiri ’ second runnerup’ Guhera mu mwaka w’i 2021 Winnie Ngamije Ni Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe indege za gisivili ’ Rwanda Civil Aviation’
4. LT. COL SIMON KABERA
Lt. Col Simon Kabera ni Umuhanzi wubatse izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana. afande Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka : Mfashe inanga, munsi yawo, n’izindi nyinshi. Guhera mu 2023 Lt. Col Simon Kabera ni umuvugizi wungirije w’ingabo z’urwanda, RDF.
5. EMMA CLAUDINE
Uyu mutegarugori yamenyekanye cyane ubwo yari Umunyamakuru kuri Radio Salus mu biganiro nka Imenye nawe, n’ibindi bitandukanye. Emma ari mu banyamakuru batangiranye na Radio Salus ubwo yatangiraga kumvikana mu Rwanda mu mwaka w’i 2005. Uyu munsi Emma Claudine ni Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali.
6. ALAIN BERTIN MUKURARINDA
Uyu ni Umuhanzi wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo : Tsinda Batsinde, Murekatete, isabukuru nziza, n’izindi nyinshi.
Guhera mu mwaka w’i 2021 Alain Mukurarinda ni Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’U Rwanda.
7. TOMCLOSE
Uyu ni Umuhanzi w’icyamamare guturuka mu myaka yi 2008 , yakoze indirimbo nyinshi zabaye ikimenyabose ndetse yanatwaye ibihembo byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi. Guhera mu 2020 Tomclose ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *