skol
Fortebet

Dore ibibazo By’urugo umugore cyangwa umugabo adakwiye kubwira umuryango we cyangwa inshuti ze

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 29 July 2022

Akenshi usanga umugabo n’umugore baba bumva ko inshuti zabo n’ababyeyi ari bo bantu babo ba hafi bagomba kwitabaza igihe bagiranye ibibazo. Gusa burya kubwira inshuti n’ababyeyi buri kantu kose kabaye mu rugo ntibiba byiza kuko hari ubwo byagusenyera aho kukubakira.


1.Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma

Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n’abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

2.Ntukababwire buri uko mutonganye

Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n’abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

3.Ibibazo by’amafaranga

Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n’ibibazo by’amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n’umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

4.Kubabwira amateka y’ibanga yanyuzemo

Hari ubwo uganira n’uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y’uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma hari Ugira ibanga ry’urugo aho kuvuga buri kimwe:

Kukugira inama mbi :

Hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n’ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera :

Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk’umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

Bikurinda kwicuza :

Hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

Kugisha inama inshuti n’abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n’ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, ..

Gukwirakwiza amabanga y’urugo hanze

Ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere Mutesi Jolly avuze ku byamuvuzweho ko yaba yarafungishije Prince...

Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo...
13 August 2022 0

Producer Element akoze agashya katarakorwa n’undi mu Producer mu...

Mugisha Fred Robinson wamamaye nka @element_eleeeh mu gukora imiziki...
13 August 2022 0

Nyuma yo kugura indege 2, Diamond agiye gushinga sosiyete y’ubwikorezi mu...

Diamond Platnumz nyuma yo kugura indege ye bwite ndetse na kajugujugu agiye...
13 August 2022 0

Ntago bibareba!Mutesi Jolly yasubije abakomeza kumushyiraho igitutu...

Nyampinga w’Urwanda 2016 Mutesi Jolly yasubije abaakomeje kumushyiraho...
13 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi uri i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi...
13 August 2022 0

Munyakazi Sadate akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo yakoresheje ku...

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports akomeje kunengwa na benshi...
12 August 2022 1