skol
fortebet

Dore ibintu bishimisha Abagore ariko bagatinya kubisaba abagabo babo

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu rugo rw’abashakanye cyangwa mu buzima bw’abakundana muri rusange usanga hari ibintu bimwe byagenewe igitsina runaka ku buryo akenshi usanga nko ku bagore hari ibintu bashobora kwishimira mu gihe babikorewe n’abagabo babo ariko kubera kwa kumva ko ntahoo bafite ho guhera babisaba bagahitamo guceceka kandi nyamara byari kubashimisha.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu abagore bakunda ariko bakaba batatinyuka kubibwira abagabo babo:

1.Kumufasha akazi ko murugo

Inzobere mu by’imibanire zivuga ko iyo umugabo afashije umugore akazi ko mu rugo bituma umugore yishima bikanabagarira urukundo rwabo ariko hari aho usanga bakibifata nk’ubuganza. Ukuri ni uko ababifata gutyo bibeshya.

2. Kumwoherereza indabyo ku kazi

Mu muco w’abanyarwanda iki kintu cyo koherereza umukunzi indabyo ku kazi ntabwo kirahagera cyane ariko ubona ko bigenda biza kuko ubona nk’umuntu uvuye mu mahanga cyangwa warangije ikiciro runaka cya kaminuza hari abamuzanira indabyo. Sinzi niba abagore b’Abanyarwandakazi babikunda ariko abagore bo mu bihugu bitandukanye bashimishwa no kohererezwa indabyo ku kazi.

3. Kumwandikira ubutumwa bw’urukundo

Kimwe mu bintu bikora ku marangamutima y’umugore n’umukobwa mu bijyanye n’urukundo n’ukubwirwa amagambo aryoshye. Niyo mpamvu akunda kwandikirwa ubutumwa akunda ubutumwa bumubwira ko ari mwiza, ko umukunze nubwo adashobora kubigusaba.

4.Kubyuka agasanga wamuteguriye ifunguro rya mu gitondo

Nk’uko iyo ukangutse wumva indirimbo iyo ndirimbo haba hari amahirwe menshi ko ikwirirwamo ninako iyo ukangutse ukabona ikintu gitunguranye ari cyiza kikwirirwamo. Abagore muri rusange bakunda umugabo utekereza kure akabakorera ikintu kibereka ko abitayeho. Niyo mpamvu umugabo wimbwirije agateka ibyo kurya bya mugitondo umugore akabyuka byageze ku meza, icyo gikorwa gishimisha uwo mugore ariwe ntashobora gutinyuka kukigusaba kuko ubusanzwe aziko byakabaye ari inshingano ye.

5. Kumugurira imyambaro

Abagore bakunda umugabo wibwiriza akabagurira imyambaro kabone n’iyo nawe yaba afite ubushobozi bwo kwigurira. Aha bisaba kwitonda kuko abagore bose batabikunda kimwe. Hari ushimishwa ni uko wagenda ukamugurira ukamuzanira hakaba n’ushimishwa n’uko mwatemberana mu isoko ukamugurira iyo yishimiye aho kumuhitiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa