skol
fortebet

Dore ibintu bishobora kugufasha gukomeza kwizerwa n’umukunzi wawe

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Dore bimwe mu bintu bishobora kugufasha gukomeza kwizerwa n’umukunzi wawe ndetse mukabaho mu buzima bwishimye.

Sponsored Ad

1. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

2. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu

Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

3. Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga

Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

4.Kwiga gutegana amatwi

Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

Ibitekerezo

  • Ibyo Niko kuri rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa