skol
fortebet

Dore ibintu umusore ashobora gukora akigarurira umutima w’umukobwa bitamugoye

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kwigarurira umutima w’umukobwa akenshi ntibigorana ku muntu uzi neza icyo ashaka bumwe mu buryo umusore ashobora gukoresha akaba yakigarurira umutima w’umukobwa bitamugoye.

Sponsored Ad

Dore bimwe mi bintu bishobora gutuma umusore yigarurira umutima w’umukobwa mu buryo bumworoheye.

1. Icyizere wigirira

Kwiyumvamo ikizere gikomeye, kitarimo ukwirarira , bikurura imitima y’abakobwa bose.
Umusore wifitiye ikizere mubyo avuga no mubyo akora biroroshye cyane kwegukana umutima w’umukobwa cyane ko umusore nk’uwo buri wese abona ko afite ejo hazaza.

2.Umusore uzirikana ijambo yavuze

Buri mukobwa wese biroroshye ko yatwarwa umutima n’umusore ubasha guhagarara ku ijambo rye, umusore usezeranya umukobwa ikintu akagikora adategereje ko bamwibutsa biroroshye cyane kwigarurira umutima wuwo mukobwa kuburyo atatekereza kujya ahandi.

3. Kudashaka ubusobanuro no kutita kubyo abakobwa batekereza

Bisanaho bihabanye neza nibyo utekerezako byatuma umukobwa akwegurira umutima we wose, ariko siko bimeze. Niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa, akagukunda byakataraboneka, rekeraho kwita cyane kubyo atekereza. Abasore benshi baha agaciro cyane ibyo abakobwa batekereza, ariko buriya abakobwa barambirwa cyane no gusohokana n’abasore bakurikiza ibitekerezo byabo byose. Ntibaba bumva ko icyo batekereje cyose uba ugomba kukigira ingiro.

4. Umusore wumva kandi ukoroshya ubuzima

Abakobwa benshi bakunda ubuzima bworoshye, ubuzima bworoshye si ukuba ufite ibirenze ahubwo n’igihe nibyo ufite uba ubibayemo kandi wishimye ikindi buri mukobwa wese akunda umuntu umwumva akamutega amatwi kandi akamwereka ko amushyigikiye kabone nubwo yaba ari mu mafuti ukirinda kubimwereka ako kanya ahubwo ukaba wamuhana nyuma.

5. Umusore uhorana akanyamuneza

Abakobwa bakunda abantu babawira neza bikaba akurusho ku musore uje gutereta iyo umukobwa atakubonana inabi biroroshye kwegukana umutima we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa