skol
fortebet

Dore iby’ingenzi umubyeyi yakwitaho umwana akagira ubudahangarwa budasanzwe bw’umubiri

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana avuka buri hasi, akaba ariyo mpamvu ari gacye uzumva batarwaye inkorora cg ibicurane. Byagera ku bana batangiye kujya mu mashuri bikaba ibindi, ahanini bitewe n’uko ahuye n’abandi benshi kandi ubudahangarwa butarakomera. Mikorobe zikabazahaza.

Sponsored Ad

Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n’abandi, bityo bakabanduza.

Ibintu wakora mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana

1.Ongera igihe umwana amara ku zuba

Imirasire y’izuba (rya mu gitondo mbere ya saa yine cg nyuma ya saa kumi) ribonekamo vitamin D, umwana akeneye kugira ngo abashe kwinjiza calcium nkenerwa mu mubiri, ari nako ubwirinzi bw’umubiri we bwiyongera.

Mu gihe umwana adashobora kujya hanze, cg se ari igihe kirekire cy’imvura ni ngombwa ko wabiganiriza umuganga akagufasha kumuha inyongera za vitamin D.

2.Imirire ye

Uburyo bwa mbere bwagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana ni ukwita cyane kubyo umugaburira.

Konsa umwana ibere ryonyine, byibuze amezi 6 ya mbere bimufasha kugira ubudahangarwa bukomeye. Mu gihe atangiye kubona ifashabere, ni ngombwa kumuha amata n’impeke zongewemo ibindi akenera (fortified cereals).

Ku mwana urengeje amezi 6, ushobora kumutangiza imbuto n’izindi mboga zoroshye, bikaba byamufasha kubona vitamin n’imyunyungugu umubiri wakenera mu kubaka ubudahangarwa bukomeye.

Yawurute (yogurt) ni ingenzi cyane ku mwana kuko ifasha kongera ubudahangarwa bwe. Ibonekamo bagiteri nziza zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin n’imyunyungugu.

3.Kwita cyane ku gihe aryama

Uretse no ku mwana muto, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama igihe gito, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye mu bantu bakuru; kuko bigabanya abasirikare b’umubiri.

Birumvikana ko ku bana bato bakenera kuryama igihe gihagije, kugira ngo abasirikare b’umubiri bagume ku rugero rukwiye.

Umwana akenera kuryama igihe kingana gute?

Ku mpinja byibuze amasaha 18

Ku bari hagati y’imyaka 2-4 byibuze amasaha 12-13

Abatangiye kwiga 5-8 byibuze amasaha 10.

Mu gihe ubona umwana wawe adakunda kuryama ku manywa ni byiza ko wamuryamisha kare mu ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa