
Nubwo kubira ibyuya hari beshi bibangamira ubushakashatsi bwagaragaje ko kubira ibyuya ari ingenzi ku buima bwa muntu kuko bimufasha kugira ubuzima bwiza.
1. Bizamura hormones zituma ugira akanyamuneza
Gukora sport cg kugenda igihe kirekire bigeza aho ubira ibyuya bifasha kongera imisemburo ya endorphins mu bwonko. Iyo iyi misemburo yiyongereye bigufasha kumva uruhutse kandi uguwe neza, bityo ukumva unezerewe.
Niyo mpamvu igihe urangije sport wumva ufite akanyamuneza.
2. Bisohora imyanda mu mubiri bigatuma uruhu ruhehera
Umubiri ufite ubushobozi bwo gusohora uburozi n’indi myanda iwubangamiye, kubira ibyuya ni bumwe muri bwo.
Kubira ibyuya bifasha umubiri kwikiza imyanda iba iwurimo, alukolo, cholesterol mbi n’umunyu.
Imyanda ishobora gutuma utwenge tw’uruhu tuziba, ikaba yatera ibiheri n’ibindi, nayo irasohoka. Iyo ino myanda yose itakibangamiye uruhu, rugumana ubuhehere bwarwo, bityo ukabona rufite itoto.
3. Burya birinda uburibwe
Imisemburo ya endorphins uretse kukongerera akanyamuneza, burya ifite n’ubushobozi bwo kugabanya uburibwe.
Ikora kimwe nk’imiti ikomeye yitabazwa mu gukuraho uburibwe mu mubiri nka za morphine. Iyi misemburo ihindura, ikoroshya uburyo ubwonko bwakira ububabare.
4. Bifasha kurwanya utubuye mu mpyiko
Utubuye mu myiko tubaho iyo umunyu na calcium byabaye byinshi mu mpyiko, nuko bigakora utuntu dukomeye; aritwo twitwa ‘utubuye mu mpyiko‘.
Kubira ibyuya nko mu gihe uri kwiruka cg ukora indi sport, bifasha gusohora umunyu w’umurengera no kohereza calcium mu magufa. Bityo ntibibe byinshi mu mpyiko.
5. Birinda umubiri wawe ibicurane bya hato na hato n’ubundi burwayi
Waba ujya urwara grippe cg gufungana mu mazuru, ukajya kwiruka ukavayo wakize?
Ibi ahanini biterwa n’ikinyabutabire Dermcidin kiboneka mu byuya, gifasha cyane mu kurwanya mikorobe yaba bagiteri, imiyege na virusi.
Iki kinyabutabire, abashakashatsi bavuga ko ari cyiza ndetse no kurusha antibiyotike kuko cyo nta ngaruka gitera, cg se ngo bagiteri zikirushe ingufu nkuko bigenda ku miti (antimicrobial resistance).
Kubira ibyuya urabona ko ari ingenzi, kandi ugomba kubigerageza kenshi wongera sport mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Gusa, niba ujya ubira ibyuya igihe cyose, kabone nubwo waba wicaye ntacyo ukora, ubu bushobora kuba ari uburwayi.
Kutabira ibyuya kandi nabyo bigira ingaruka ku muntu kugera no ku mikorere y’ubwonko.
Ufite ikibazo cyo kutabira ibyuya agirwa inama yo kwirinda kujya ahantu hafungiranye cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe ndetse no kujya ku zuba ndetse bakagirwa inama yo koga umubiri wose mu rwego rwo kuzibura utwenge tw’uruhu no kwambara imyenda itabegereye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *