skol
fortebet

Dore ikimero cya Houssina umunyarwandakazi ugiye gutanira ikamba rya Miss Africa France 2021[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Houssina Urugeni Sinderibuye uba m’Ubufaransa wavuye mu Rwanda afite imyaka 2 ari mubakobwa 8 bari guhtanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ritora umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Iri rushanwa byari byitezwe ko riba mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ryakunze kwimurwa kugeza ubwo hatangajwe ko itariki ntakuka yo gutanga ikamba ari ku wa 9 Ukwakira 2021.

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri; Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko kugeza ubu bategereje ko umwaka utaha ugera kugira ngo ibirori byo gutanga ikamba bigere.

Ati “Twatangiye kwiyandikisha muri Gashyantare 2020, habaye ijonjora ry’ibanze biba ngombwa ko bantoranya nk’uwatsinze. Kimwe n’abandi 16 ubu dutegereje ko umwaka wa 2021 ugera tugahatanira ikamba.”

Urugeni avuga ko bitewe nuko amarushanwa yigijwe inyuma, amatora ataratangira. Avuga ko igihe azaba atangiye azahita amenyesha Abanyarwanda bakamushyigikira.

Urugeni utuye mu Bufaransa, ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa