skol
fortebet

Dore rutonde rw’ingo z’ibyamamare nyarwanda zasenyutse hadaciye kabiri[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo rw’ibyamamare nikimwe mubintu usanga cyivugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda , kuva aho aho iyo couple yamenyekaniye kugeza aho bakoreye ubukwe , ariko usanga akenshi ibyamamare nyarwanda bitandukanye bidakundwa guhirwa cyane n’urukundo kuko usanga batandukana hadaciye kabiri .
N’ubwo abakundanye bahana isezerano bashimangira ko ntawe uzahemukira undi, ko bazihanganirana, umugani w’ikinyarwanda ubisobanura neza ko ‘Nta zibana zidakomanya amahembe.’ Hari agirana ibibazo bakabicoca (...)

Sponsored Ad

Urukundo rw’ibyamamare nikimwe mubintu usanga cyivugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda , kuva aho aho iyo couple yamenyekaniye kugeza aho bakoreye ubukwe , ariko usanga akenshi ibyamamare nyarwanda bitandukanye bidakundwa guhirwa cyane n’urukundo kuko usanga batandukana hadaciye kabiri .

N’ubwo abakundanye bahana isezerano bashimangira ko ntawe uzahemukira undi, ko bazihanganirana, umugani w’ikinyarwanda ubisobanura neza ko ‘Nta zibana zidakomanya amahembe.’ Hari agirana ibibazo bakabicoca bikarangira hari n’abandi binanirana bagahitamo gutandukana buri umwe agakomeza ubuzima bushya.

N’ubwo amakimbirane no gusenyuka kw’ingo bitagendera ku cyiciro umuntu arimo, byagiye bivugwa ko cyane mu byamamare bitandukanye byo mu Rwanda, ari nabo tugiye kurebera hamwe uyu munsi.

Hari n’abakundana bagahitamo kubana batagombye gusezerana imbere y’amaso y’abantu, ariko isezerano bahana hagati yabo ntiribusanye n’iryavuzwe hejuru.

Kuri ubu ikinyamakuru Umuryango twabakusanyirije urutonde rw’ibyamamare byatandukanye hadaciye kabiri.

1.Aline Gahongayire na Gahima Gaby

Urukundo rwa Gahongayire na Gahima rwasenyutse tariki ya 13 Mutarama 2015 nyuma y’umwaka umwe wari ushize barushinze. Icyo gihe ni umugabo wafashe iya mbere abwira abanyamakuru ko iby’urugo yabivuyemo akomeza ubuzima bwe bwite.

Isenyuka ry’urugo rwa Gahongayire ryakurikiwe n’inkuru nyinshi zavugaga ingingo zitandukanye zatumye rusenyuka; ni nako uyu muhanzi yajyaga mu itangazamakuru kenshi akanyomoza ibyavuzwe. Yabonye gatanya yemewe n’amategeko mu Ugushyingo 2017.

Gahima Gabriel washakanye na Aline Gahongayire bakananiranwa yahishuye ibaruwa ikubiyemo ingingo zikomeye yandikiye abasore bitegura kurushinga abaha umuburo ku bagore bakwiye kwitondera mu guhitamo kwabo.

2.Uncle Austin na Mbabazi Liliane na Umwiza Joanah

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bakomeye akaba abikomatanya no kuririmba. Yashatse abagore inshuro 2 bose batandukana.

Muri 2006 yakoze ubukwe na Mbabazi Liliane banabyaranye umwana umwe w’umuhungu. Ntibaje gutindana kuko uyu mugabo yavugaga ko yarongoye ku gahato ndetse ngo yari ataruzuza imyaka yo gukora ubukwe. Muri 2010 yatangiye kwiruka kuri gatanya, aza kuyibona muri 2015.

Muri 2015 yari afite undi mukunzi ndetse banaga, dore ko ngo yari gushaka uko basezerana. Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Uncle Austin atakibana na Mwiza Joannah babyaranye umwana w’umukobwa. Nta byinshi yigeze ashaka kuvuga ku itandukana rya na Joannah ngo bizaba biri mu gitabo ateganya gushyira hanze.

3. Meddy Saleh na Shaddyboo
Meddy Saleh ni umwe mu bakoze amashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda no mu Karere. Shaddyboo nawe amaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko bivugwa ko yaba aryamana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz. Yatandukanye na Meddy Saleh muri 2016 bamaze kubyarana babiri b’abakobwa.

Shaddyboo aherutse kuvuga ko adateganya gusubirana n’umugabo we ngo kereka Imana ibishatse.

4.Anita Pendo na Ndanda

Anita Pendo ni umunyamakurukazi, akabifatanya no kuba umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye. Ndanda Alphonse we ni umukinnyi mu Ikipe ya As Kigali FC. Bamenyekanye ko babana muri 2017 ndetse muri Kanama babyara imfura y’umuhungu. Kuwa 05 Ukwakira 2018 babyaye undi muhungu.

Byagiye bivugwa ko baba baratandukanye ariko barabihaka, gusa kuri uyu 15 Ukwakira 2018 Ndanda yahishuye ko batakibana ubu ikibahuza ari abana babyaranye.

5.Dj Pius na Ange Umulisa
Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo ‘MC’.

Muri 2014 bakoze ubukwe kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko umugore yaba yarahukanye.. DJ Pius yirinze kugira byinshi abitangazaho avuga ko n’iyi byaba byarabaye atari we wa mbere byaba bibayeho.

Urugo rwa D Pisu na Ange Umulisa ntirurasenyuka burundu kuko bagifatwa nk’abashakanye imbere y’amategeko.

Hari n’abakundana bagahitamo kubana batagombye gusezerana imbere y’amaso y’abantu, ariko isezerano bahana hagati yabo ntiribusanye n’iryavuzwe hejuru.

N’ubwo abakundanye bahana isezerano bashimangira ko ntawe uzahemukira undi, ko bazihanganirana, umugani w’ikinyarwanda ubisobanura neza ko ‘Nta zibana zidakomanya amahembe.’ Hari agirana ibibazo bakabicoca bikarangira hari n’abandi binanirana bagahitamo gutandukana buri umwe agakomeza ubuzima bushya.

N’ubwo amakimbirane no gusenyuka kw’ingo bitagendera ku cyiciro umuntu arimo, byagiye bivugwa ko cyane mu byamamare bitandukanye byo mu Rwanda, ari nabo tugiye kurebera hamwe uyu munsi.

6.Platini P na Olivia
Inkuru y’itandukana ry’umuhanzi Nemeye Platin n’umugore we Olivia ryasakaye mu minsi yashize mu itangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga bivugwa ko Platini yamenye ko umwana yabyaranye na Olivia atari uwe ndetse ko kugeza kuri ubu batakibana nk’umugore n’umugabo.

7.David Bayingana n’umugore we Teriteka Kezie

Umunyamakuru, akaba n’umwe mu nzobere mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda David Bayingana yashyingiranwe n’umurindikazi Teriteka Kezie ku ya 25 Gicurasi 2013, bibaruka umwana w’umuhungu kuwa 6 Nyakanga 2013, hashize ukwezi n’igice baratandukana.

Akimara kwibaruka umwana w’umuhungu yise Bayingana Joshua , Inshuti ze za hafi zavuga ko uyu mwana yaje gukura agenda aba inzobe cyane, ariko Bayingana akabifata nk’ibisanzwe kuko we n’umugore we bombi basanzwe nabo ari inzobe.
Byaje gukomeza gusakazwa n’inshuti ze zikuvuga ko yakomeje guterwa impungenge n’uko uyu mwana yaje gukura asa nk’umwarabu ariko nyuma biza kurangira abaye umuzungu bisobanuye ko Bayingana yaba atari we se nyir’izina. Ariko birangira bibaye ibihuha .

David Bayingana mu kiganiro aherutse kugirana na Ally Soudy on Air yahamije ko umwana ari uwe ndetse ko amaze kuzuza imyaka 9, kandi ko yishimira imbuto yavuye mu rukundo rwe rwa mbere yagize n’ubwo atagize amahirwe yo gukomezanya na mama w’umwana.

8.Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux

Ubukwe bw’umuhanzi Lionel Sentore n’umukunzi we Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya bwabaye muri muri Mutarama 2022, nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe byaje guhita bitangazwa ko batandukanye ndetse ko batigeze babana nk’umugore n’umugabo.

Bijoux na Lionel Sentore bakoze ubukwe taliki ya 8 Mutarama 2022, ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Golden Garden ku I Rebero.

Munezero Aline na Sentore nyuma yo gukora ubukwe hakomeje kuvugwa ibihuha bivuga ko batandukanye gusa bombi bakajya bitana bamwana kuri aya makuru. ariko kugeza aya amagingo byemezwako batandukanye kuko kuri ubu Aline yibarutse umwana 2 w’umuhungu yabyaye bamaze gukora ubukwe ariko bivugwa ko Atari uwa Sentore.



9.Safi Madiba na Judith Niyonizera

Muri Mata 2023, nibwo Safi Madiba na Judith Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uko byemejwe na Me Bayisabe Irene wari wiyambajwe n’uyu mugore mu gushaka gatanya.

Me Bayisabe avuga ko gutandukana kwa Safi Madiba na Niyonizera byabaye mu buryo bw’ubwumvikane ku buryo batigeze bagora urukiko.
Ku wa 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi na Niyonizeye bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).

Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.

Kuva mu minsi ishize, Judith Niyonizera yakunze kugaragaza ko afite umukunzi mushya ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Uyu musore umaze iminsi mu Rwanda, yari yanaherekeje Niyonizera ku Rukiko ubwo yari agiye gufata igipapuro cy’uko atandukanye Burundi na Safi Madiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa