skol
fortebet

Dore ubwiza bw ‘abakobwa 10 bari guhatanira ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abategura irishanwa rya Miss Gobal Beauty Rwanda 2021 bamaze gutangaza urutonde rw’abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bazavamo uwegukana ikamba n’ibisonga bye bine, abandi 12 bamaze gusezererwa mu irushanwa.

Sponsored Ad

Ku itariki ya 19 Kamena 2021, nibwo habaye umuhango gutoranya abakobwa bazagera mu giciro cyanyuma hakoreshejwe ikoranabuhanga.Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Bianca Paduru[Ramania],Anastasia Lebediuk[Russia],Andreea Luna[Peru] naDr.Tejaswini Manogna[India]


Abakobwa 10 batangajwe bazavamo Miss Global Beauty Rwanda 2021 ni Gretta Iwacu wahize abandi mu majwi yo kuri murandasi (Internet),Irena Queen Isabella,LandrineGisagara Uwicyeza,Rutiyisire Umutesi Cynthiana na Dorima Queen.

Hari nabandi nka Clementine Uwimana wahatanye muri Miss Rwanda 2021,Stella Matutina,Grace Ingabire[Yahatanye muri Miss Supranational&Miss Rwanda],Honorine Uwase na Diane Bayizere.Aba bakobwa 10 bavuye muri 22 bari bageze mu giciro cyakabiri .

Iri rushanwa ryatangiye kuvugwa mu Rwanda kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2021,Abakobwa biyandikishije bifashishije ikoranabuhanga,banatangazwa hifashishijwe ryo.

Ryitabiriwe n’abakobwa barimo abitabiririye amarushanwa y’ubwiza atandukanye,abanyamideli,abakinnyi ba Filime,abakora mu gice cy’ubukerarugendo n’abandi.

Ni irushanwa rifite umwihariko n’andi yabereye mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Rigamije gushakisha abakobwa b’ubwiza nibura batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi akorana n’ikigo cya Embrace Africa gitegura Miss Global Beauty.

Umuhango wo gutangaza abakobwa begukanye amakamba uteganyijwe kuzaba kuwa 24 Kamena 2021, guhera saa kumi z’umugoroba, muri Canal Plus Olympia iherereye ku Irebero muMujyi wa Kigali. Muri aba bakobwa hazavamo Ibisonga 4 na Miss Global Beauty Rwanda 2021.

HONORINE UWASE. ufite numero 9


GRÂCE INGABIRE 6


LANDRINE GISAGARA UWICYEZA.

STELLA MATUTINA.

CYNTHIA UMUTESI RUTAYISIRE.

GRETTA IWACU

Clementine UWIMANA
DIANE BAYIZERE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa