skol
fortebet

Dore ubwiza bw’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss East Africa harimo na miss Shanitah uhagarariye u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki 17 Ugushyingo 2021, abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw’abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021 ryateguwe n’abarimo miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016.
Kuru uru rutonde kandi harimo umunyarwanda umwe uri mu bakobwa 16 bahataniye ikamba rya Miss East Africa ,ariwe Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018. (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki 17 Ugushyingo 2021, abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw’abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021 ryateguwe n’abarimo miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016.

Kuru uru rutonde kandi harimo umunyarwanda umwe uri mu bakobwa 16 bahataniye ikamba rya Miss East Africa ,ariwe Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Abategura iri rushanwa batangaje ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa. Bongeyeho ko kari akazi katoroshye guhitamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira ikamba.

Aba bakobwa barimo Umunyarwandakazi Miss Umunyana Shanitah na Annie Bernice Nikuze wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2017.

Umunyana Shanitah avuga ko akora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y’ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga ‘uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.

Undi mukobwa uhatanye muri iri rushanwa ni Nzisa Matulu wo muri Kenya. Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye muri Miss East Africa.

Akavuga ko afite imyaka 23 y’amavuko, kandi ko yakuriye mu Burasirazuba bwa Kenya. Ngo yakuriye mu cyaro, aho ubuzima bw’umugore bushingira ku mugabo, akaba ari we ufata ibyemezo byose.

Ibi ngo byamuteye gushyira imbaraga mu kumvikanisha ko umugore akwiye agaciro, kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo byose.

Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands. Avuga ko akunda siporo no gusoma.

Jescar Mponda w’imyaka 22 ahagarariye Malawi. Avuga ko yiga muri Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, imitegekerere na ‘science’. Uyu mukobwa avuga ko ashyize imbere kwigisha abana bo ku muhanda, guhanga amaso ejo hazaza habo.

Akabakura ku muhanda, akabafasha gukurikira impano zabo no kugera ku nzozi zabo. Avuga ko akunda kubyina, kwandika no kureba filime.

Malyun Abdullahi Ali ahagarariye Somalia. Avuga ko ashyize imbere gukangurira abakobwa kwiyumvamo abayobozi b’ejo hazaza.

Ajok Aleer Deng w’imyaka 21 ahagarariye Sundani y’Epfo. Avuga ko asanzwe ari umunyamideli, uzi kwita ku bantu, ukunda, kandi ko ari gushaka impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’inganda, ubugeni no gushushanya.

We, avuga ko akunda gutembera no kumva umuziki. Kandi, yemeranya n’abavuga ko iyo ukurikiye inzozi zawe ugera ku ntsinzi.

Oceanne Rose w’imyaka 20 y’amavuko ahagarariye Mauritious. Avuga ko ari umunyamideli, ukina filime akagaragara no mu mashusho y’indirimbo.

Avuga ko afitiye urukundo ibihangano bishushanyije n’imideli inyuranye. Avuga ko ashaka kuzahanga umwambaro we. Akavuga ko akunda gukina Volleyball, kwiruka n’ibindi.

Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda. Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’itumanaho, kandi akora akazi kajyanye n’ibyo yize kuva mu 2018 mu kigo cyitwa Lyca Mobile Uganda.

Ni Ambasaderi w’agace kitwa Buganda kuva yakwegukana ikamba rya Miss Tourism Buganda mu 2019.

Avuga ko ashyize imbere mu kwigisha abakobwa gutinyuka bagakora imirimo imwe nk’iyo abagabo bakora. Ndetse, ko afasha abangavu batewe inda kongera gusubira mu ishuri no kubashakira akazi.

Uyu mukobwa yakuriye mu Ntara ya Masaka, ni umwana wa Gatatu mu muryango. Akunda ubugeni no koga.

Uyu mukobwa yakuriye mu Ntara ya Masaka, ni umwana wa Gatatu mu muryango. Akunda ubugeni no koga.

Nikunze Annie Bernice w’imyaka 25 y’amavuko ahagarariye u Burundi. Mu 2017, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017.

Muri iki gihe ari kwiga mu cyiciro cya 3 cya kaminuza ‘Master’s Degree’, ndetse ni n’umukozi muri sosiyete y’ubucuruzi yitwa PMES. Avuga ko akunda cyane Cinema.

Bitaniya Yosef w’imyaka 27 y’amavuko ahagarariye Ethiopia. Uyu mukobwa yize ibijyanye n’umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa. Avuga ko akunda kumurika imideli.

Miss East Africa 2021 azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail 2021 ifite agaciro k’amadorali 44, 000 [Arangana na miliyoni 44, 362, 428 Frw]. Ndetse buri kwezi azajya ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorali 1500 [Arangana na miliyoni 1, 512, 3550.

Igisonga cya mbere azahembwa amadorali 5000 [Arangana na miliyoni 5, 041, 185 Frw] naho igisonga cya Kabiri azahembwa amadorali 3000 [ Arangana na miliyoni 3, 024, 711].

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda

Ajok Aleer Deng w’imyaka 21 uhagarariye South Sudan


Malyun Abdullahi Ali uhagarariye Somalia

Annie Bernice NIKUZE w’imyaka 25 uhagarariye Uburundi


Miss Oceanne Rose w’imyaka 20 uhagarariye Mauritious


Nzisa Matulu w’imyaka 23 uhagarariye Kenya

Jescar Mponda w’imyaka 22 uhagarariye Malawi

Gorreth Mary Nagganja w’imyaka 27 uhagarariye Uganda

Bitaniya Yosef w’imyaka 27 uhagarariye Ethiopia

Queen Mugesi Ainory uhagarariye Tanzania

Mickaella Damour uhagarariye Reunion Islands

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa