skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibyamamare mu rwenya bamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda(Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Filime z’urwenya nizimwe muri filime zikunzwe na benshi cyane ku isi, abazireba zibafasha kwishima ndetse hari n’abakubwirako iyo areba filime isekeje bimufasha kuruhura ubwonko.

Sponsored Ad

Urutonde rw’abanyarwanda bakina filime z’urwenya bishimirwa na benshi kubera impano bafite.

1. Rusine

Rusine Patrick ni umunyamakuru akaba n’umunyarwenya uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Yamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane ’Mugisha na Rusine’ ahuriyemo na Crapton Kibonge, byagorana ubu ko hari igitaramo cyategurwa cy’urwenya ntubonemo Rusine ndetse afitemo n’umwanya wihariye wo kunezeza abakunzi be.

2.Nyaxo

Nyaxo, ni umwe mubasore bakiri bato bafite umwihariko mugukina filime z’urwenya, aho iyo urebye uburyo akora acting ari gusetsa abantu nabyo ubwabyo biba bisekeje.

Nyaxo iyo urebye inkuru akina uhita ubonako ari umukinnyi mwiza ushobora kugusetsa nubwo waba wumva amajwi gusa utabona amashusho, arakunzwe cyane kurubuga rwa youtube, filime arimo irarebwa cyane ndetse abenshi bagaragarazo bamwishimiye.

3.Garasiyani(Papa Sava)

Niyitegeka Gratien, ni umwe mubasore bakuze ndetse batangiye gukira sinema kuva kera akaba n’umwanditsi mwiza w’ibisigo, Gratien yamamaye cyane ubwo yakinaga muri filime ya Seburiko aho yahise inamwitirirwa yamamara ku kazina ka Sebu.

4.Ndimbati

Ndimbati nawe ni umwe mubakinnyi ba filime bamaze kwamamara cyane, uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko, yagiye akina filime nyinshi yigaragaza nk’umugabo w’umukire, ariko izo yamenyekanyemo cyane ni filime z’urwenya aho azwi cyane muri filime yitwa”Papa Sava”

5. Crapton Kibonge

Kibonge nawe ni umwe mu banyarwenya b’abahanga kandi babimazemo igihe, yagiye agaragara mu ma Filime atandukanye harimo Seuburikoko yatumye izina rye riba ikimenyabose ndetse kuri ubu ari mu banyarwenya b’imena bakunze kugaraga mu bitaramo bitegurwa by’urwenya.

6. Mitsutsu

Mitsutsu nawe ari mu banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yamenyekanye muri Filime y’uruhererekane ya ’Mugisha na Rusine’ ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa