skol
fortebet

Dore urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 10 bikurikiwe n’abantu benshi kuri instagram

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu ibyamamare nyarwanda biyoboye ku rukuta rwa instagram harimo ,Meddy ,The Ben ,Shaddy Boo , Miss Mutesi Jolly , Kate Bashabe ndetse na Butera Knowless .

Sponsored Ad

Urubuga rwa Instagram kuri ubu rumaze kwanikira izindi mbuga nkoranyambaga gukoreshwa ku rwego rwo hejuru aho magingo aya uru rubuga rumaze kugira abayoboke barenga Miliyoni 800 z’abakoresha uru rubuga , uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ bamwe mu banyarwandakazi n’abanyarwanda bakurkirwa n’abantu benshi ku rukuta rwabo rwa Instagram.

Imbuga nka Facebook, Twitter, Instagram ziri mu zikoreshwa n’abantu benshi gusa Instagram niyo ikunzwe cyane gukoreshwa n’ibyamamare, bikurikirwa n’abakunzi batandukanye baba bakeneye kumenya ubuzima babayemo.

Ibyo ukoresha izi mbuga ashyiraho, ibikorwa bye bya buri munsi, nibyo bituma hari abantu benshi bamukurikira. UMURYANGO wabakoreye urutonde rw’abantu 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda.

1. Shaddy Boo

ShaddyBoo niwe munyarwandakazi uyoboye abandi kuri uru rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga Miliyoni. Azwiho kuba agirana ibihe byiza na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare bagenderera u Rwanda barimo Diamond Platnumz, Davido n’abandi.

Muri 2016 yaravuzwe cyane ku mbuga nkorambaga bitewe n’imvugo ‘odeur ya Ocean’ yakoresheje mu kiganiro ku yahoze ari Royal TV. Ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram aakab ari nawe uyoboye abandi bose mu Rwanda aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 305. Ibyo akunze gusangiza abamukurikira ni amafoto n’amashusho atandukanye yiganjemo amugaragaza ari kubyina acugusa amabuno, ari mu byumba bya hoteli zitandukanye, mu tubari n’inshuti n’andi amugaragaza nk’umugore ubayeho mu buzima buhenze.

2.Meddy
Ngabo Medard uzwi nka Meddy ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Kuva yatangira kumenyekana muri 2009 yakunzwe n’abantu batari bake biganjemo igitsina gore bitewe n’ijwi rye. Kuri akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 840 .

3.The Ben
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe ari mu gatebo kamwe na Meddy (bose bakorera umuziki muri Amerika) ndetse nawe ijwi n’igihagararo bye byahogoje umubare munini w’abakobwa. Benshi bamukundira uburyo yicisha bugufi ku buryo bukomeye. Akurikirwa n’abantu 647 akaba akunze kubereka ibijyanye n’ibikorwa bye bya muzika. Kuri ubu ari mumunyenga w’urukundo na Miss Uwicyeza Pamella aheruka kwambika impeta.


4.Butera Knowless
Butera Ingabire Jeanne (Knowless) ni umugore w’umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu muziki wo Rwanda. Ashyirwa mu bahanzikazi ba mbere mu Rwanda bafite uburanga buhebuje. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 623. Akunze gushyiraho amafoto ye, ay’umugabo n’umwana (ntiyerekana isura), inshuti zabo n’andi agaragaza ibikorwa bye bya muzika.

5.Miss Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2016 n’umwe mubakobwa bigaruriye imitima ya benshi hano mu Rwanda akaba nanone arumwe ukurikirwa n’abantu ibihumbi 566.

6.Kate Bashabe
Kate Bashabe kuri instagram akoresha izina rya Katepyt. Ni umukobwa w’ikimero dore ko yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge. Ni rwiyemezamirimo, afite iduka ricuruza imyenda n’imitako rya Kabash fashion House.

Kuri Instagram akurikiwe n’abantu ibihumbi 563. Abamukurikira bakunze kubona amafoto ye amaneshi aba yamamaza imyenda icuruzwa mu iduka rye, amashusho ye ari mu myitozo ngoraramubiri, ari mu ndege, cyangwa mu bihugu bitandukanye bya kure cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.


7.Anita Pendo
Anita Pendo ni umunyamakurukazi wa RBA, akaba Umu-DJ n’umushyushyarugamba ukundwa n’abatari bake, bitewe n’amashagaga aba afite imbere y’imbaga. Uyu mugore wabana 2 akurikirwa n’abantu ubihumbi 449. Akunze gusangiza abakunzi amafoto atandukanye , imirongo yo muri Bibiliya, amagambo yavuzwe n’abandi, amafoto n’amashusho asekeje.

8.Sandrine Isheja

Sandrine Isheja asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM , akaba kandi ari umushyushyarugamba , n’umubyeyi w’abana 2 babahungu akurikirwa n’abantu ubihumbi 432 .

9. Arthur Nkusi
Uyu musore afatwa nka nomero ya mbere mu gusetsa abantu (comedy). Ni umushyushyarugamba, akaba n’umunyamakuru. Akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 482 abenshi baba bakurikiye amashusho ye y’urwenya akunda kuhashyira, n’andi mafoto atandukanye.

10.BRUCE MELODIE

Bruce Melodie n’umwe mubahanzi nyarwanda bahagaze neza muri iyi minsi , akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 756 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa