skol
fortebet

Dosiye ya Mike wabaye umujyanama wa Bruce Melodie yashyikirijwe Ubushinjacyaha

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 24, Feb 2026

Dosiye ya Mike wabaye umujyanama wa Bruce Melodie yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Sponsored Ad

skol

Dosiye ya Mike Habinshuti wabaye umujyanama wa Bruce Melodie yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’iyezandonke.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, iby’aya makuru.

Ati “Nibyo koko dosiye iregwamo Habinshuti Mike yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Gashyantare 2026, akekwaho ibyaha bibiri aribyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse n’icy’iyezandonke.”

Ku wa 18 Gashyantare 2026 nibwo Mike Habinshuti yatawe muri yombi. Icyo gihe akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Habinshuti Mike yakunzwe kuvugwa cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu minsi ishize ubwo yakoranaga na Bruce Melodie nk’umujyanama we, icyakora muri iyi minsi bisa n’aho batari bakiri gukorana bya hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa