skol
fortebet

Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi unamenyekanye mu kuvuza ingoma, Yugi Umukaraza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi biyasimbura, ndetse n’icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato.

Amakuru yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha agaragaza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 29 Kamena 2026 kugira ngo hakomeze ibikorwa by’amategeko, mu gihe iperereza rikiri gukorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko ibyo byaha ari byo Yugi Umukaraza akurikiranyweho, anavuga ko kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.

Amakuru y’ibanze mu iperereza agaragaza ko Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 22 Kamena 2026. Bikekwa ko mbere y’ifatwa rye yari yasuye Shaddyboo mu rugo rwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena, aho bivugwa ko basangiye inzoga mbere yo kurarana.

Nyuma y’icyo gihe, ku wa 22 Kamena, Shaddyboo yavuze ko yabyutse yumva ububabare n’ubushye mu myanya ndangagitsina, ariko atibuka neza ibyabaye muri iryo joro. Nyuma yo kugisha inama abantu banyuze ku mbuga nkoranyambaga, yasabwe gutanga ikirego muri RIB, ari na bwo hatangijwe iperereza ryatumye Yugi Umukaraza atabwa muri yombi.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo akekwaho, mu gihe Ubushinjacyaha bukomeje gusuzuma dosiye yagejejweho n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu ukurikiranyweho icyaha aba akiri umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije. Icyaha cyo gusambanya ku gahato, iyo gihamye, gihanishwa igifungo gishobora kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa