skol

Drake wahabwaga amahirwe muri Grammy Awards yikuyemo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 December 2021

Umuraperi w’umunya-Canada Drake, yikuye mu irushanwa rya Grammy Awards, aho yari yashyizwe mu byiciro bibiri mubahatanira ibi bihembo biruta ibindi muri muzika.


Ni mu birori biteganyijwe kubera i Los Angeles ahazatangwa ibihembo kubazaba bahize abandi tariki 31 Mutarama 2022.

Umuraperi w’umunya-Canada Drake, yikuye mu irushanwa rya Grammy Awards
Amakuru akomeza avuga ko icyifuzo cyo kwikura mu irushanwa cyatanzwe nuyu muraperi n’ubuyobozi bwe ariko nta mpamvu yatanze ifatika. Amakuru avuga ko urubuga rwa Recording Academy kuri ubu rurimo kuvugururwa kuri uyu wa mbere kugirango bakureho kandidatire ya Drake ku rutonde rwa Grammy.

Drake, nyiri “Certificate Lover Boy” yari imwe muri albumu yagurishijwe cyane mu mwaka wa 2021, aho yari yitezwe ko yazegukana ibikombe byinshi muri Grammy.

Ibi bije nyuma yuko umwaka ushize, uyu muhanzi ukomeye yanenze Grammy kuba yarahagaritse burundu umunya-Canada The Weeknd kurutonde rwabakandida.

Muri 2019, Drake yanze kuririmbira muri ibyo birori hanyuma anenga ibihembo byatangiwe kuri urwo rubyiniro.

Refe:https:www.msn.com

Kandidatire ya Grammy itorwa nabagize itsinda rya Recording Academy ari naryo ritegura irushanwa kandi ikanotorwa n’abandi banyamuryango bafite aho bahuriye n’umuziki.

Umucuranzi wa Jazz Jon Batiste niwe uyoboye mu kugaragara mu rutonde muri uyu mwaka mu myanya 11, akurikiwe na Justin Bieber, Doja Cat na H.E.R.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kate Bashabe uri mu banyamideri bakomeye yujuje inzu y’akataraboneka...

Kate Bashabe, Umunyamideli wubatse izina rikomeye mu gihugu yerekanye n’inzu...
17 January 2022 0

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yahishuye ko ari murukundo rushya n’icyatumye...

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana...
17 January 2022 0

Hope Azeda yegukanye igihembo gikomeye muri ‘Segal Center Award’

Hope Azeda umunyerewe mu guhanga amakinamico ari mu bantu icumi bahawe...
17 January 2022 0

Miss Bahati Grace wabaye Miss wa mbere yahishuye ishusho ya Miss Rwanda...

Bahati Grace ni we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu...
15 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
15 January 2022 0

Umuraperikazi Card B yatanze ubuhamya bubabaje n’ubuzima yanyuzemo bwari...

Umuraperikazi Card B ugezweho muri leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye...
14 January 2022 0