skol
fortebet

Drake yafashije akana k’agakobwa kari karwaye umutima kubona uwo kuwusimbura [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuraperi drake ari gukomerwa amashyi menshi n’abatuye isi kubera ubufasha yahaye akana k’agakobwa kitwa Sofia Sanchez k’imyaka 11 kari karwaye umutima kakabona uwusimbura.

Sponsored Ad

Sofia Sanchez ufana bikomeye Drake,yashyize hanze amashusho aryamye mu bitaro avuga ko yifuza ko mbere y’uko apfa Drake yazamusura ku munsi we w’amavuko, uyu muraperi arabimenya,aramusura byatumye uyu mwana amenyekana hahita haboneka umugiraneza umuha umutima wo gusimbura uyu we wari urwaye.

Uyu mwana wari urwariye mu bitaro bya Chicago yasuwe n’uyu muhanzi akunda cyane ndetse bashyira hanze amafoto n’amashusho bari kumwe byatumye abagiraneza baha uyu mwana umutima none ku munsi wejo yarabazwe bigenda neza.

Nkuko mama w’uyu mwana yabishyize ku rubuga rwo yari yafunguye kugira ngo asabe inkunga “GoFundMe “,Sofia yabazwe neza ndetse mu minsi iri imbere arasezererwa muri ibi bitaro.

Yagize ati “Sofia yarangije kubagwa.yabazwe neza kandi byagenze neza.Yabonye umutima muzima kandi ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.”

Kuba uyu muraperi uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka God’s Plan, In My Feelings,Find your Love,Headlines n’izindi yarasuye uyu mwana,byatumye amenyekana,abona umugiraneza wamuhaye umutima wo gusimbura uwari urwaye.




Ibitekerezo

  • UYUMUTIMA WAVUYE HE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa