skol
fortebet

Drake yasabye imbabazi abakobwa bakundanye yagiye aririmbaho

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Darake ukomoka mu Bwongereza ariko utuye muri Leta zunze ubumwe z’America ari naho akorera umuziki we yasabye imbabazi abakobwa bakundanye yagiye aririmba mu bihangano bye avuga ko kuri ubu iyo abitekereje abyicuza ndetse asanga ari ibintu bitari bikwiye.

Sponsored Ad

Drake ukunze kugaruka cyane ku bakobwa bagiye bakundana cyane mbere y’uko amenyekana, yatangaje ko abyicuza kuba yarabikoze. Mu kiganiro ’Moddy Conversations’ gikorwa n’umuraperi Lil Yachty, ni ho Drake yatangarije ibi ndetse aboneraho no kubisabira imbabazi.

Mu magambo ye Drake yagize ati: ’’Mvugishije ukuri ntabwo ntewe ishema no kuba abantu banziho kuririmba ku bakobwa twakundanye kera ntaramenyekana. Ntangira umuziki, akenshi naririmbaga ku buzima na nyuzemo kandi harimo amateka menshi nagiranye n’abakobwa twakundanye kuburyo nayaririmbagaho’’.

Uyu muraperi w’imyaka 36 yakomeje agira ati: ’’Ubu iyo nsubije amaso inyuma ni bwo mbona ko ibyo nakoze ari bibi. Kubaririmbaho byatumye bashyirwa mu itangazamakuru batari bakwiye kurijyamo, hari n’abo nzi banyandikiye bambwira ko ibyo nabaririmbyeho byangije umubano wabo n’abo bari kumwe’’.

Drake uzwiho kuvigisha ukuri kwinshi mu bihangano bye, yasoje asaba imbabazi agira ati: ’’Ku bakobwa bose nakundanye nabo mbere y’uko menyekana nkabaririmbaho mumbabarire. Murabizi ko n’ubundi hejuru y’ibyo navuze nkibafitiye urukundo. Ntabwo nabikoze kuko ntabakunda ahubwo ni uko amateka yacu nagombaga kuyavugaho’’.

Uretse kuba Drake hari abakobwa bamuzamukiyeho bakamenyekana kubera ko yabaririmbyeho hari nabo yakundanye nabo basanzwe ari ibyamamare nka Rihanna bakundanye igihe ndetse urukundo rwabo rukaba ikimenyabose bitewe nuko bombi bari ibyamamare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa