skol

Drake yatangaje ikintu gikomeye yifuzaga kuri Rihanna abantu batari bazi

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Umuraperi uhagaze neza Drake yatangaje ko nubwo yatandukanye na Rihanna,yamukundaga cyane ndetse yumvaga ko umunsi umwe bazarushinga bakagira umuryango ukomeye bari kumwe.

Drake watangiye gukundana na Rihanna mu mwaka wa 2005 yatangarije mu birori byari byateguwe na Lebron James ko yagize icyifuzo cyo gushyingiranwa na Rihanna,bagafatanya kubaka urugo rukomeye.

Yagize ati “Nkuko uko isi igira ishusho yayo ndetse ikatwigisha amasomo akomeye,niko ntakigira inzozi nk’izo nari mfite zo gushyingiranwa na Rihanna tukubaka umuryango ukomeye.”

Drake yavuze ko yifuzaga kugira inzozi ze zo gushyingirana na Rihanna impamo,ariko byamunaniye kuko uko yahatirije kose byarangiye bombi batandukanye.

Rihanna na Drake baratandukanye bongera gusubirana mu mwaka wa 2016 nyuma yo gukorana indirimbo yitwa Work yakunzwe cyane ndetse Drake yashimangiye urukundo rwabo mu bihembo bya MTV Video Music Awards imbere y’imbaga y’abantu,nyuma baza gutandukana nyuma y’amezi 2.

Muri Gicurasi uyu mwaka,nibwo umuraperi witwa Pusha T yavuze ko Drake afitanye umwana w’umuhungu n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Sophie Brussaux,nyuma biz gushimangirwa na TMZ yavuze ko nyuma y’ibizamini bya DNA,basanze uyu mwana ari uwa Drake.

Drake yavuze ko yifuzaga gushyingiranwa na Rihanna

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa