skol
fortebet

Dumba yavuze ku ifoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umukinyi wa Filime Natasha

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ddumba Muzafaru uri mu bagabo bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwi mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi, yagize icyo avuga kuby’urukundo ruvugwa hagati ye n’umukinnyikazi wa filimi Ndahiro Natacha nyuma y’ifoto idasanzwe yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ibagaragaza bari kumwe ubona ko bishimanye.
Dumba yagize ati:”Ubusanzwe Natacha ni inshuti yanjye, iriya foto rero mwabonye yafatiwe iwanjye twarimo twishimisha.”
Yongeraho ati:”Hari abantu rero bari bahari nibo badufashe (...)

Sponsored Ad

Ddumba Muzafaru uri mu bagabo bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwi mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi, yagize icyo avuga kuby’urukundo ruvugwa hagati ye n’umukinnyikazi wa filimi Ndahiro Natacha nyuma y’ifoto idasanzwe yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ibagaragaza bari kumwe ubona ko bishimanye.

Dumba yagize ati:”Ubusanzwe Natacha ni inshuti yanjye, iriya foto rero mwabonye yafatiwe iwanjye twarimo twishimisha.”

Yongeraho ati:”Hari abantu rero bari bahari nibo badufashe amafoto banatangira kuyakwirakwiza, ariko n’ubwo dukundana si ibyo kubana ni ubucuti gusa.”

Ddumba uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane Instagram na Tik Tok aho amashusho agenda asangiza abamukurikira yiganjemo ayo aba asubiramo indirimbo mu buryo busa n’urwenya. Ni amashusho akunze kwishimirwa cyane akarebwa n’ibihumbi byinshi kuri Tik Tok aho hari n’izigeza muri miliyoni. Ddumba atangaje ibi mu gihe amaze ukwezi n’igice mu Rwanda kuko ubusanzwe atuye muri Canada akaba ateganya kuzasubirayo mu mpera za Gicurasi 2022.

Natacha Ndahiro ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda mu gihe nyamara atararenza imyaka ibiri muri uyu mwuga.

Uyu mukobwa filime ya mbere yakoze ni iyitwa ‘Natacha series’ kuri ubu hari gusohoka igice cya kabiri cyayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa