skol
fortebet

Davis D yageneye ubutumwa bukomeye Harmonize amwibutsa ko adakwiye gushakira abakobwa kuri Bruce Melodie

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Davis D umaze kumenyekana nk’umwami w’abana nkuko yiyita yageneye ubutumwa Harmonize uri kubarizwa mu Rwanda ko niba ashaka abana adakwiye kubashakira kuri Bruce Melodie kuko abo yamuha baba ari Fake.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa uyu musore yahaye uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram, ahamya ko Harmonize iyo agera i Kigali ashaka abakobwa beza ari we yari kunyuraho cyane ko byamuhamye ko ari ’umwami w’abana’.

Mu butumwa burebure yanditse, yagize ati "Bro (Harmonize) niba ushaka abana kuri Bruce Melodie ntabo uri bubone, araguha aba fake gusa."

Uyu muhanzi yakomeje yibutsa Harmonize ko niba ashaka abana beza ari we yakabaye yanyuzeho, ati "Ni gute ubariza aho ibintu bitari, niba ushaka abana bazima ngwino umbaze ariko kandi nkwibutse ko abanyarwandakazi badakorwaho."

Aya magambo yumvikana nk’ayo kwishongora kuri Bruce Melodie, Davis D yayasangije abamukurikira binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ni amagambo Davis D yanditse agendeye ku byo Harmonize yari yasangije abamukurikira akigera i Kigali.

Akigera i Kigali, Harmonize yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu giteye ishema, gifite abakobwa beza, ingagi ndetse kinarangwa n’isuku.

Ubwo Harmonize yageraga i Kigali yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie n’umujyanama we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa