skol
fortebet

Ebola yahungabanyije imyiteguro y’Ikipe ya RDC yitegura Igikombe cy’Isi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

Ebola yahungabanyije imyiteguro y'Ikipe ya RDC yitegura Igikombe cy'Isi

Sponsored Ad

skol

Icyiciro cya 17 cy’icyorezo cya Ebola cyakomye mu nkokora imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yagombaga kubera i Kinshasa.

Byatangajwe n’ikipe ishinzwe itangazamakuru ry’iyi kipe aho yavuze ko ari ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya Ebola.

Muri gahunda zari ziteganyijwe harimo ikiganiro n’abanyamakuru cy’Umutoza Sébastien Desabre, ibirori byo kwakira abakinnyi byari gukorwa na Perezida Felix Tshisekedi n’imyitozo yari kuba ifunguye ku bantu bose.

Jerry Kalemo ushinzwe Itangazamakuru mu Ikipe y’Igihugu ya RDC, yavuze ko abakinnyi bazahurira mu Bubiligi aho bazatangirira gukina imikino ya gicuti.

Umukino wa mbere uzaba tariki ya 3 Kamena aho RDC izahura na Danemark i Liège mu gihe undi uteganyijwe ku wa 9 Kamena i Marbella muri Espagne, aho bazahura na Chili.

RDC iri mu Itsinda K, izatangira Igikombe cy’Isi ihura na Portugal ya Cristiano Ronaldo ku wa 17 Kamena. Nyuma yaho izakurikizaho Colombia mbere yo gusoreza kuri Ouzbekistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa