skol
fortebet

Ed Sheeran agiye kubura mu muziki

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 16, Jun 2026

Ed Sheeran agiye kubura mu muziki

Sponsored Ad

skol

Ed Sheeran yatangaje ko ashobora kugabanya ibikorwa bya muzika mu gihe kiri imbere nyuma yo kurangiza urugendo rw’ibitaramo ari gukorera muri Amerika y’Amajyaruguru, kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwita ku muryango we n’abana be.

‎IUyu muhanzi yabigarutseho mu gitaramo cya mbere cy’urugendo rwe rwa LOOP Tour cyabereye i Glendale muri Arizona, aho yabwiye abafana be ko nyuma yo gusoza uru rugendo ashobora kutongera kugaragara cyane ku rubyiniro mu gihe runaka.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye icyo gitaramo, yavuze ko ashaka gushyira imbere inshingano zo kurera abana be no kubana n’umuryango we, ibintu yavuze ko bifite agaciro gakomeye muri iki gihe cy’ubuzima bwe.

Ed Sheeran asanzwe abana n’umugore we Cherry Seaborn, bashakanye mu 2019, bakaba bafitanye abana babiri. Mu myaka ishize, uyu muhanzi yakunze kuvuga ko kuba umubyeyi byamuhinduye imitekerereze ndetse bikagira uruhare mu byemezo afata ku mwuga we.

Mbere yo kugera muri Amerika y’Amajyaruguru, Sheeran yari amaze amezi menshi azenguruka isi mu bitaramo, aho yatangiriye muri New Zealand mbere yo gukomereza muri Australia no muri bimwe mu bihugu byo muri South America.

Biteganyijwe ko uru rugendo ruzarangirira i Tampa muri Florida ku wa 7 Ugushyingo.

Si ubwa mbere uyu muhanzi afashe umwanya wo kuruhuka ibikorwa bya muzika. Mu bihe byashize yigeze guhagarika ibikorwa bye nyuma yo gusohora album × (Multiply) ndetse anafata ikiruhuko hagati ya 2019 na 2021 nyuma y’urundi rugendo rw’ibitaramo.

Ibi bibaye kandi nyuma y’aho aherutse gutangaza ko amasezerano yari afitanye na Atlantic Records yarangiye nyuma y’imyaka 15 bakorana. Yavuze ko icyemezo cyo gutandukana n’iyi sosiyete kitatewe n’amakimbirane, ahubwo ko cyajyanye n’impinduka zabaye mu buzima bwe bwo kuba umugabo n’umubyeyi ufite inshingano nyinshi zo kwitaho.

Nubwo ashobora gufata akaruhuko, abafana ba Ed Sheeran bakomeje kwizera ko azagaruka mu muziki nyuma yo kubona umwanya uhagije wo kwita ku muryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa