skol
fortebet

Eddy Kenzo yahishuye ko yabaye mu muhanda ubwo yahaga impanuro uwagerageje kumwiba ari ku rubyiniro

Yanditswe: Saturday 14, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu gihugu cya Uganda yahishuye ko yabaye mu muhanda imyaka 13 ubwo yagiraga inama uwashatse ku mwiba ari kurubyiniro.

Sponsored Ad

Ubwo yaririmbaga muri Purple Party i Mbale, umwe mu basore bo ku muhanda yazamutse ku rubyiniro nk’abandi bafana ahoberana na Kenzo, agiye kumukora mu mufuka ahita amutahura.

Eddy Kenzo yahise asaba abacuranzi guhagarika umuziki abanza kwigisha uyu musore uko agomba kwitwara kugira ngo aziteze imbere.

Ati “Dj tegereza, Naryamye mu muhanda imya 13, Ntushobora kuba umaze umwaka uryamye mu muhanda.Ntushobora kunyiba kuko nigize kubikora.”

Uyu muhanzi Yakomeje abwira uwo musore wo mu muhanda ko ari muto cyane akwiriye kumufata nka Sekuru ku muhanda.

Ati “Noneho wemere ko ndi sogokuru” Niko yavuze mbere y’uko amwohereza mu bafana yikomereza akazi ke.

Uyu muhanzi aherutse kuza mu Rwanda akorana indirimbo na Bruce Melodie’Nyoola’ irimo guca ibintu muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa